Aba mbere mu kivunge cy’abimukira berekeza muri Amerika basesekaye muri Mexico[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 05/11/2018
  • Hashize 5 years

Aba mbere mu kivunge cy’abimukira bakomeje urugendo mu gihugu cya Mexico berekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bamaze kugera mu murwa mukuru wa Mexico City.

Abimukira bagera hafi kuri 450, biganjemo abagabo n’abahungu, babaye bacumbikiwe by’agateganyo mu kibuga cy’imikino.

Iki kivunye cy’abimukira bavuga ko bari mu rugendo rwo kwerekeza muri Amerika – ikivunge kizwi ku izina rya caravan – batangiriye urugendo rwabo mu gihugu cya Honduras mu byumweru bishize.Kuri ubu bamaze kuba abimukira bagera hafi ku bihumbi 5.

Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko hazoherezwa abasirikare bo kubakumira ngo batarenga umupaka Amerika ihana na Mexico.

Abanenga Trump bavuga ko ari kwifashisha ikibazo cy’abikumira bajya muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, agamije gushyushya abamushyigikiye mbere yuko haba amatora rusange yo muri iki cyumweru.

Abandi bimukira babarirwa mu bihumbi bo muri Amerika yo hagati bakomeje urugendo berekeza mu majyaruguru, bava muri leta za Veracruz na Puebla.Aba bimukira bavuga ko bahunga ibikorwa byo kubibasira, ubukene n’urugomo mu bihugu byabo bya Honduras, Guatemala na El Salvador.

Benshi mu bari kugera mu kibuga cy’imikino cya Jesus Martinez Palillo, bagenze n’amaguru cyangwa babona imodoka zibasindagiza mu buryo bwa ’lifuti’ bava muri leta ya Veracruz.

Kenia Alvarado y’imyaka 21 y’mavuko, yabwiye ikinyamakuru El Universal ducyesha iyi nkuru ko ibyo yavanye mu gihugu iwabo nta nakimwe asaigaranye.

Ati”Mu byo navanye muri Honduras, nta na kimwe nsigaranye. N’ejo nabwo nagenze n’amaguru”.

Ku wa Gatanu, Miguel Angel Yunes, Guverineri wa Veracruz, yari yavuze ko imodoka za bisi zizatangwa ngo zigeze abimukira mu murwa mukuru wa Mexico – ariko aza kwisubiraho.

Abayobozi bo mu mujyi wa Mexico bavuga ko bateguye ibiribwa n’amacumbi ndetse n’imiti n’abunganizi mu mategeko bo gufasha aba bimukira babarirwa mu bihumbi bitezwe kugera muri uyu mujyi mu byumweru bitaha.Benshi muri aba bimukira bavuga ko bashaka gusaba ubuhungiro muri Amerika.


Aha ku kibuga abimukira bari kuharuhukira bitegura urugendo rwerekeza mu majyaruguru ku mupaka wa Mexico n’Amerika
Abandi bimukira babarirwa mu bihumbi bo muri Amerika yo hagati bakomeje urugendo berekeza mu majyaruguru, bava muri leta za Veracruz na Puebla

Iki kibuga cy’imikino kiri gutegurirwa kwakira abimukira babarirwa mu bihumbi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/11/2018
  • Hashize 5 years