Imyambarire y’urukozasoni muruhame igiye gutuma umuhanzikazi sheebah Karungi afungwa[REBA AMAFOTO]
- 13/03/2018
- Hashize 7 years
Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda yasabiwe ibihano bikarishye birimo
no gufungwa ubuzima bwe bwose, azira imyambarire ye ihuruza abagabo no kugaragaza imyanya y’ibanga mu ruhame nkuko akanama gashinzwe gucunga no guhangana n’abakwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni muri Uganda kabitangaje.
Uyu mukobwa ubu uri imbere mu bakunzwe kandi bagezweho muri Uganda yataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye anafitanye indirimbo na Kitoko Bibarwa bise ‘I Am In Love’ na ‘Binkolela’ yakoranye na The Ben.
Nkuko tubicyesha Chimpreports, ni uko Komite ishinzwe gucunga no guhangana n’abakwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni muri Uganda (PCC) yikomye imyambarire ya Sheebah Karungi kuko ‘ihabanye n’umuco wa Uganda’ ndetse ko ikwirakwiza ingeso mbi muri iki gihugu.
Abantu icyenda bagize iyi komite irwanya ibikorwa by’ubusambanyi no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni muri Uganda yateranye iyobowe na Dr. Annette Kezaabu Kasimbazi ishimangira ko imyambarire ya Sheebah Karungi ibangamye cyane bityo ko akwiye gufatwa agafungwa.
Dr. Annette Kezaabu Kasimbazi yagize ati “Uyu muhanzi Sheebah nabonye amafoto ye menshi, iteka uzamubona yambaye ubusa. Akunze kwambara ibimeze nk’akayunguruzo ubundi akambara ibyo kogana kandi ukabona bibonerana cyane.”
Dr. Annette Kezaabu yongeyeho ko iyi komite igiye kwifashisha ibimenyetso ifite ku myambarire y’uyu mukobwa waririmbye ‘Nkwatako’ akaregwa. Yagize ati “Tugiye kumukurikirana dukoresheje ibimenyetso twamaze kubona.”
Sheebah Karungi ukunzwe kwiyita ‘Muwe’ cyangwa Karma Queen azwiho kwambara utwenda duto ahanini tugaragaza amabere ku buryo hari ibitaramo ajyamo yambaye akenda kayafata gusa n’agakabutura kagufi.Uyu muhanzikazi kandi avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umugandekazi ufite inkomoko muri Ankole.
Yanditswe na Habarurema Djamali