Umuhanzikazi yakoze indirimbo isubiza Amag The Black ku kwita abakobwa Ibiryabarezi

  • admin
  • 14/03/2018
  • Hashize 7 years
Image

Umukobwa ugitangira muzika witwa Devo Queen ,yazamukiye ku ndirimbo ya AmaG the Black yise ‘Ikiryabarezi’ nawe ahita ahanga indirimbo ye yambere aramusubiza ngo “Nimwe barezi” bitewe n’akababaro yari amaranye igihe kirekire yatewe n’indirimbo AmaG the Black yakoze avuga ku bakobwa.


Uyu mukobwa yitwa Ishimwe Devotha afite imyaka 21, ngo yababajwe cyane n’indirimboya AmaG yise ‘Ikiryabarezi’. Uyu mukobwa muri uyu mwaka nibwo yinjiye muri muzika, nawe muri Hip Hop.

Queen Devo yabwiye ko indirimbo ye “Nimwe barezi” yayihanze agamije gusubiza ‘Ikiryabarezi’ ya AmaG the Black kuko ngo yibasiye abakobwa mu ndirimbo ze nyinshi.

Ati “Nababajwe n’uburyo ajya yibasira abakobwa kandi mu by’ukuri ahanini abagabo aribo badushotora.”


Ibi ngo yabikoze nko kumwibutsa ko ibyo avuga ku bakobwa atari byo. Ati “akenshi nta mukobwa wiba ahubwo arahabwa.”


Mu bakobwa basanzwe bazwi cyane mu njyana ya Hip Hop na Rap mu Rwanda ni Oda Paccy na Young Grace. Queen Devo nawe ngo yayikundaga ariko ubu nawe ayinjiyemo.

AmaG the Black nawe yagize icyo avuga kuri iyi ndirimbo ya Devo Queen aho yayakiriye amaboko yombi rwose, kuri we ntabwo yayifashe nko kumushotora. Ndetse amwifuriza gutera imbere muri muzika ye yatangiye.

Ibi byo gusubiza indirimbo umuhanzi yakoze ivuga ku kintu runaka twabiherukaga mu myaka yabanje ubwo umuhanzi Dr Claude yakoze indirimbo yise “Igikara” maze Mico Prosper (Mico The Best) amusubiza muyindi ndirimbo ayita “Umuzungu”.Kuri icyo gihe ntawatinya kuvuga ko muzika nyarwanda aribwo yari ikomeye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/03/2018
  • Hashize 7 years