Reba amwe mu mafoto ya Nyina wa Diamond atari yaba icyamamare
- 16/03/2018
- Hashize 7 years
Akenshi umuntu abaho ababaye ntacyo afite arya cyangwa yambara ariko iyo Imana iciye inzira imuganisha aho yibagirwa ibyo bihe yanyuzemo bitari byiza,usanga yarahindutse haba ku mubiri ndetse no mu mibereho ye bwite rimwe na rimwe ugasanga ntacyo akora ngo ashimire iyamukuye mu butindi ikamugeza ku bukire.
Amafoto ya nyina wa Diamond ndetse na Diamond igihe yari akiri muto atari yaba uwo isi yose ihanga amaso buri gihe kubera kwamamara abicyesha inzira yahisemo yo gukora umuziki ikaba yaranamuhiriye, bityo n’umuryango we ukaba warabyungukiyemo nk’uko bigaragarira amaso ya buri wese urebye uko nyina asigaye ameze, bitandukanye kure n’igihe umuhungu we yari ataraba icyamamare.
Amafoto ya nyina wa Diamond na Diamond mbere yo kuba icyamamare
Nyina wa Diamond amutwite
Diamond amaze kuvuka akiri muto ari kumwe na nyina
Diamond ari kumwe na nyina ndetse na mushiki we imbere y’inzu itari nziza na gacye bitewe n’ubuzima barimo icyo gihe
Aha ni Diamond ari kumwe na mushikiwe ndetse n’umwana w’umuturanyi bari baturanye mucyaro
Nyina wa Diamond uko yabagaho n’umuhungu we na n’ubu aracyabigerageza aho yasomaga nyina ku itama amwereka urukundo na n’ubu aracyabikora
Ifoto igaragaza nyina aho yabaga ari wenyine ariko ubu asigaye akunze kuba ari kumwe n’abamurinda
Aha yari ahagaze imbere y’imodoka umuhungu we yamuhaye izajya imutwara kandi n’iyambaro asigaye yambara igaragaza ko hari aho yavuye n’aho ageze kubera umuhungu we
Yanditswe na Habarurema djamali