Kubera ibyago bitunguranye, Umuhanzi Youssou N’Dour,asubitse urugendo rwokuza gutaramira Abanyarwanda

  • admin
  • 25/04/2018
  • Hashize 7 years
Image

Youssou N’Dour,Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika ukomoka muri Senegal,urugendo yagombaga kugirira i Kigali kuza gutaramira abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika yarusubitse bitewe n’uko uwahoze ari umucuranzi we yitabye Imana.Byari biteganyijwe ko yagombaga kuzataramana na bagenzi be nka Peter Okoye wahoze muri P Square ndetse na Sauti Sol kuva mu gihugu cya Kenya.

Mu binyamakuru bitandukanye byo muri Senegal, hasakaye inkuru ivuga ko yafashe umwanzuro wo gusubika urugendo nyuma y’urupfu rwa Habib Faye wahoze amucurangira gitari bass.

Youssou Ndour yagombaga gufata indege imuzana i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2018; Sene Web yatangaje ko yasubitse urugendo ku munota wa nyuma akimara kumenya ko inshuti ye magara Habib Faye yapfiriye mu Bufaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Youssou Madjiguène Ndour, ni umuhanzi w’umunyabigwi akaba n’umuherwe uza muri batatu ba mbere muri Afurika. Yakoze muzika guhera mu 1970, iwabo muri Sénégal afatwa nk’umwami w’umuziki wa ‘mbalax’.

Youssou N’Dour, ni umuhanzi kandi wubashywe, muri politike nabwo afite izina rikomeye; mu 2012 yabaye Minisitiri w’Imyidagaduro n’Ubukerarugendo muri Senegal, yasimbuwe mu 2013 na Abdoul Aziz Mbaye.

Uyu muhanzi wubashywe cyane ku Mugabane wa Afurika yari yitezwe mu gitaramo kizasoza Inama Mpuzamahanga ku miyoborere ya ‘Mo IbrahimFoundation Good Governance Meeting’ mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu muhanzi ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo yise ‘Yite’, yagombaga kuzaririmbana n’abahanzi bato kuri we barimo Peter Okoye wahoze aririmba muri P Square, Sauti Sol yo muri Kenya n’abahanzi bazwi mu Rwanda, Charly na Nina, Riderman, Knowless ndetse na Phiona Mbabazi.

Igitaramo Youssou Ndour yatumiwemo mu Rwanda giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mata 2018 muri Kigali Convention Centre.

Habib Faye wahoze ari umucuranzi wa Youssou Madjiguène Ndour niwe yitabye Imana
Youssou N’Dour yasubitse urugendo ku munota wa nyuma akimara kumenya ko inshuti ye magara Habib Faye yapfiriye mu Bufaransa
Youssou N’Dour Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika ukomoka muri Senegal

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/04/2018
  • Hashize 7 years