Iyumvire uko Umuhanzi javanix yakiriye ikizere yagiriwe cyo kuririmba mu gitaramo gikomeye mu Rwanda

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi Iradukunda Javan uzwi ku izina ryo ku rubyiniro nka Javanix, kubera umuhate n’imbaraga ashyira muri muzika mu gihe gito amaze muri uru ruhando rwa muzika nyarwanda,byatumye agirirwa ikizere cyo kuzaririmba mu gitaramo gikomeye kiri gutegurwa mu Rwanda cyiswe Rwandan Music First cyateguwe n’ihuriro ry’abahanzi bakomeye hano mu gihugu mu rwego rwo guteza imbere muzika nyarwanda.

Javanix uvuga ko yakiriye neza ubutumire bw’uko ari umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo gikomeye ngo kuri we ni ibintu yishimiye kandi yumva ko bizamufasha gukomeza gushyira ingufu mu mwuga w’ubuhanzi dore ko atangiye kwitabira ibitaramo bikomeye nk’ibi bituma akuramo amasomo azamufasha mu buhanzi bwe.

Mu kiganiro yagiranye na Muhabura.rw,Javanix yavuze ko yishimiye aya mahirwe yabonye kandi avuga ko azayabyaza umusaruro kuko hari byinshi azungukira muri iki gitaramo.


Yagize ati”Nkimara kumva ko nanjye nzaririmba mu gitaramo gikomeye nka kiriya,yewe nkaririmbira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bibihangange muri muzi nyarwanda,narabyishimiye kuko hari byinshi kizansigira mu mwuga w’ubuhanzi ubu nashyize imbere.Ikindi kandi ntekereza ko ntawakitesha amahirwe nk’aya nahawe yo kugira umusanzu mu guteza imbere muzika nyarwanda ntabwo nayapfusha ubusa”.


Javanix avuga ko igitaramo agiye kwitabira azungukiramo byinshi bizamufasha mu mwuga we w’ubuhanzi

Abajijwe ukuntu abona urugamba rwa muzika yinjiyemo uburyo azarurwana ku buryo yagera ahashimishije bigatuma nawe yaba umwe muri ibyo byamamare yishimiye kuzaririmbira ku rubyiniro rumwe nabyo.

Javanix yagize ati”Nta kubeshye ubu ngomba gushyiramo ingufu zanjye zose nkagera kure nifuza kuko ntacyo wageraho udakoze.Inzira nshobora kuzifashisha ngo ngere aho iyambere nkeka igiye kubaho! aho nzaririmba mu gitaramo gikomeye nka kiriya.Iya kabiri yo ni ugushaka uko nakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye bakanyereka uko bamamaye.Ikindi nkakora indirimbo nyinshi mbese sinsinzirize abafana banjye ndetse n’ibindi nzashobora byatuma ntera imbere muri muzika”.

Abahanzi bategerejwe kuzaririmba muri icyo gitaramo cya Rwandan music first ni Safi Madiba, Asinah Erra, P FLA, Mico The Best na Ama G The Black.Ibi bitaramo biteganyijwe gutangirira i Bugarama kuri tariki ya 10 Kanama 2018 bizakomereza Motel Rubavu kuri tariki ya 11 Kanama 2018.

Javanix kandi Yijeje abafana be ko atazabatenguha kuko ibyo akora byose ni ukugira ngo abashimishe nk’uko yabyiyemeje.Bityo niyo mpamvu vuba aha hari indirimbo nshya agiye gushyira hanze yise “Dosiye yanjye”.

Iradukunda Javan umaze igihe gito mu ruhande rwa muzika hano mu Rwanda amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zishimiwe n’abatari bacye kubera uburyo ziririmbyemo ndetse n’ubuhanga zikoranye zirimo Coast to coast,Ndakwemera,I love you, Ubutumwa ndetse n’izindi zitandukanye yakoze.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years