Aba DJ bakomeye bo muri Uganda bemeranyijwe kujya bacuranga indirimbo za Depite “Bobi Wine” buri saha
- 18/08/2018
- Hashize 6 years
Abakora akazi ko kuvangavanga imiziki bazwi nk’aba DJ bo muri Uganda, bemeranyijwe ko buri uko isaha ishize bazajya bacuranga indirimbo za Depite “Bobi Wine” mu rwego rwo kwigaragambiriza ifungwa ry’uyu munyapolitiki utavuga rumwe na leta akaba n’umuhanzi mu njyana ya Afrobeat.
Ku mugoroba wo ku wa gatanu, umunyamakuru wa BBC Joseph Ngigi yumvise aba ba DJ benshi bakomeye bacuranga indirimbo za Bobi Wine mu murwa mukuru Kampala.
Imwe mu zacurangwaga ni indirimbo ye yitwa Freedom, bishatse kuvuga ubwisanzure.
Wine – ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Robert Kyagulanyi – yatorewe kuba Depite mu mwaka ushize wa 2017. Ari kugaragara nk’ukunzwe cyane na rubanda mu banyapolitiki batavuga rumwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Yatawe muri yombi mu ntangiriro y’iki cyumweru nyuma y’ibikorwa by’urugomo byabanjirije amatora yo gusimbura umudepite mu nteko ishingamategeko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda aho we na Perezida Museveni bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ku wa kane, Wine yitabye urukiko rwa gisirikare ruri mu majyaruguru y’igihugu mu mujyi wa Gulu, ashinjwa gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abamwunganira mu mategeko bavuze ko yakubiswe bikomeye.
Umuvandimwe we Eddy Yawe, yabwiye BBC ko yashoboye kubona Wine ku wa gatanu nyuma yo koherezwa mu kigo cya gisirikare kiri i Kampala.
Yavuze ko umuvandimwe we yamubwiye ukuntu yakorewe iyicarubozo bikomeye n’itsinda ry’abasirikare, ndetse akarikorerwa no ku myanya ndanga-gitsina ye. Yongeyeho ko Wine yamubwiye ko aba basirikare inshuro nyinshi banamuteraga inshinge z’ibintu atazi. Igisikare cya Uganda ntacyo kiravuga kuri ibyo birego.
- Abunganira Bobi Wine mu mategeko bavuze ko yakubiswe bikomeye aho afungiwe ku buryo ku wa kane atashoboraga kureba neza, kuvuga cyangwa gutambuka
Niyomugabo Albert