Depite Bobi Wine ari ’mu ndege iva muri Amerika’ asubira muri Uganda

  • admin
  • 19/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Depite Bobi Wine, umuhanzi wahindutse umunyapolitiki muri Uganda, yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga ko ari mu ndege iva muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari yagiye kwivuriza, asubira iwabo muri Uganda.

Hari hashize ibyumweru birenga bibiri Wine ari muri Amerika, kwivuza uburwayi bwatewe n’icyo avuga ko ari iyicarubozo yakorewe n’igisirikare cya Uganda.

Leta ya Uganda n’igisirikare cy’iki gihugu bahakana icyo kirego.

Muri ubwo butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yavuze ko yerecyeje “mu rugo.”


Wine yashoboye kujya kwivuriza muri Amerika nyuma yo gufungurwa by’agateganyo n’urukiko rwa gisivile rwo muri Uganda.

Ashinjwa ubugambanyi kubera ibivugwa ko urukurikirane rw’imodoka zitwaye Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda zateweho amabuye. Hari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo gusimbura abadepite byabereye mu mujyi wa Arua mu majyaruguru y’iki gihugu mu kwezi gushize kwa munani.

Wine – ubusanzwe izina rye bwite rikaba ari Robert Kyagulanyi – ahakana ibyo aregwa, agashinja leta kugerageza guhonyora cyangwa kuburizamo abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida Museveni yavuze ko ibirego by’iyicarubozo bya Wine ari “inkuru z’ibihuha”, yongeraho ko Wine “Nta bikomere yagize ku mutwe cyangwa mu gatuza cyangwa kuvunika amagufwa.”

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 19/09/2018
  • Hashize 6 years