Umuhanzi Céline Dion yatangarije abafana be inkuru ibabaje

  • admin
  • 26/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Icyamamare Céline Dion uba ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z ‘Amerika aho akorera umuziki we yatangarije abafana be ko amasezerano ye naho yakoreraga ibitaramo(The Colosseum) azarangira muri 2019.

Urubuga potins.net ducyesha iyi nkuru,rwatangaje ko Céline Dion yanditse k’urubuga rwe rwa Instagram abwira abafana be ko amasezerano yarafitanye na Hotel yitwa Casino Caesars azarangira muri Kamena 2019.

Nyakwigendera René Angélil wahoze ari umugabo we ; muri 2003 nibwo yatangaje ko yasinyanye amasezerano na Hoteli Casino Caesars Palace n’umufasha we Céline Dion yo kumwubakira aho azajya akorera ibitaramo (salle) yakira abantu 4148.

Céline Dion yakomeje agira ati “Ni ku bw’ibi byiyumviro bitanyoroheye ndigutekereza ukuntu amasezerano arangiye ; uyu mugi wa Las Vegas warumaze kumbera murugo, kuba narakoreraga ibitaramo muri Colosseum byari bimfatiye runini mu buzima bwanjye,nyuma yiyi myaka ibiri irangiye itaranyoroheye ( Urupfu rw’umugabo we), byambereye isomo rihambaye”.

Akomeza agira ati”Ndashimira abafana banjye bose bagiye baza kunshyigikira muri iyi myaka yose irangiye kugera ku musozo. Ibitaramo bisigaye nzahakorera bizaba bihambaye kuri njye”.


Céline Dion n’umugabo we René Angélil (Ifoto/Interineti)

Céline Dion amazina ye ni Céline Marie Claudette Dion w’imyaka 50, n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Canada akaba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, afite abana batatu. Avuka mu muryango w’abana cumi na bane.


Yanditswe na Mariza Samantha /Muhabura.rw

  • admin
  • 26/09/2018
  • Hashize 6 years