Nubwo yabaye icyamamare Lady Gaga mu buto bwe yaratotejwe bikomeye

  • admin
  • 01/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Inkuru ya potins iravuga ko Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Amerika Stefani Joanne Angelina Germanotta uzwi cyane nka Lady Gaga yatotejwe ku ishuri kubera inzozi ze zo kuba icyamamare.

Muri icyo gihe agahinda n’umubabaro byatumye abirwanirira birangira inzozi ze zibaye impamo. Kuri ubu afatwa nk’umwamikazi w’injyana ya PopYakoze ndetse filimi yitwa “ A Star is born” yerekana inzira ye ndende.

Lady Gaga avuga ko yatotejwe ariko ntiyacika intege aremera agera ku ntego yari nzozi ze zokuba icyamamare.

Yagize ati” Nagiye kure yaho nakuriye naho nigiye kugirango mbashe kurotora inzozi zanjye nyuma yo gutotezwa kandi nageze kure kuko nari nifitiye icyizere, kandi ngomba kwerekana imbaraga zanjye nuwo ndiwe”.

Akomeza agira ati” Aho ntandukaniye na Ally ( Umukobwa batangiranye urugendo muri muzika) njye nahise niyemeza, ngenda niruka kugirango mbigereho, nakomanze nku nzugi zose muri New York nifashishije synthé (Kimwe mu bikoresho bya muzika) kandi nariyizeraga. Ally we siko byamugendekeye yagezaho arananirwa abivamo kubera urugaga rwa muzika”.

JPEG - 278 kb
Lady Gaga (Ifoto/Interineti)

Stefani Joanne Angelina Germanotta uzwi nka Lady Gaga w’imyaka 32 yavukiye I New York,akaba ari umuhanzi, umwanditsi, n’umukinnyi wama filimi.Yasohoye filimi irimo ibyamubayeho murugendo rwe rwa muzika izasohoka mu kwezi gutaha.

Uyu mugore yakunze kuvugwaho ibintu byinshi bitari byiza birimo kuba akorana n’amashitani aho bivugwa ko yaba ari muri ryatsinda rya Eliminatti rivugwamo ibyamamare ndetse n’abantu bakomeye kuri iyi si nk’uko bigaragara mu mashusho y’indirimbo akunze gukora zirimo iyo yise “Judas” ni zindi zitandukanye.

JPEG - 69.1 kb
Lady Gaga (Ifoto/Interineti)

Yanditswe Mariza Samantha/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/10/2018
  • Hashize 6 years