Indirimbo nshya y’Umuhanzi Javanix akomeje kwibazwaho na benshi ngo bamwe yarebye mu mitima yabo
- 02/10/2018
- Hashize 6 years
Umuhanzi Iradukunda Javan uzwi cyane nka Javanix akomeje gushimisha abafana be batari bacye kuri ubu yongeye gusohora indirimbo nshya yitwa “Dosiye yanjye” ariko hari benshi bavuga ko ashobora kuba yarayikoze azi ibibazo byabo.
Uyu muhunzi kuri ubu yasohoye indirimbo ikubiyemo ubuzima bwa muntu akunda guhura nabwo,kuburyo hari bamwe bayumva bakagira ngo ajya kuyikora yabanje kumva ingorane zabo.
Hari aho avuga ngo agerageza buri kimwe ngo atere imbere ariko ubuzima bukanga bukamubera ingume agahita abwira Imana ngo yubure dosiye ye nawe agire icyo abona.
Agakomeza avuga ko mu bagabo atagira ijambo yiswe sugabo ndetse ngo iyo agerageje ku rambagiza abafite ifaranga bamukuramo.N’ibindi byinshi…
Muhabura.rw yaganiriye na bamwe mu bavuga ko iyo ndirimbo ihuye n’ibyo banyuramo buri munsi,kuburyo nabo bategereje ko Imana yakubura dosiye zabo nabo bakabaho neza.
Umugabo witwa Nsengiyumva Daniel yagize ati”Bwa mbere nkimara kuyumva[Dosiye yanjye]nagize ngo uyu muhungu yandebeye mu mutima pe!.Kuko nanjye mpura n’ibibazo byinshi yewe nshakisha amafaranga narayabuze nukuri.Ibaze natangiye gupagasa cyera ariko, ntabwo ndavuga ngo nanjye mbonye nk’ibihumbi magana atanu icya rimwe kandi mfite imyaka 49″.Imana ishatse yakubura dosiye pe!.
Undi nawe utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati”Yewe byaranyumije maze kumva iriya ndirimbo.Nk’ubu nirirwa mpiga amafaranga naba nagize amahirwe nakabona aho nkura nka 1000 ariko kubera ibibazo mba mfite mu rugo iyo ngezeyo amera nk’ayanyuze mu myanya y’intoki”.
Akomeza agira ati”Hari nk’akana kanjye iyo ngeze mu rugo njya kumva kati papa ikaramu bayinyibye kandi na za nkweto zacitse,ubwo bikansaba kudodesha izo nkweto,nka gura iyo karamu,ndetse nka natanga n’iposho.Urumva ko nanjye Imana imfashije yakubura Dosiye yanjye kuko nkeka hari icyo yanteguriye”.
Muhabura.rw yashatse kumenya niba umuhanzi Javanix,mbere yo gukora iyi ndirimbo yise Dosiye yanjye atari ibyamubayeho mu buzima cyangwa ngo hagire uwumubwira ibye,arabihakana avuga ko yatekereje agasanga hari abantu bahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima ahita ayikora.
Yagize ati”Reka reka nta muntu yambwiye ubuzima yanyuzemo.Yewe nanjye siko bimeze ahubwo njya kuyikora naritegereje ndeba muri ibi bihe mbona hari abantu bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye mpita nyikora”.
Yakomeje avuga ko nawe atangazwa n’uburyo iyo ageze ku rubyiniro abantu benshi bamubonye bwa mbere bayimusa.
Ati”Nanjye birantangaza uburyo iyo ngeze ku rubyiniro abantu benshi bambonye bwa mbere, bahita bayinsaba nkayoberwa impamvu.nayiririmba nkabona abantu bose bamfashije kuyiririmba”.
Kri ubu Iradukunda Javan amaze gukora indirimbo zitandukanye zagiye zishimirwa n’abatari bacye nk’uko bigaragara mu bitaramo bitandukanye akunze kwitabira ndetse n’uko zisabwa cyane ku ma radiyo atandukanye hano mu Rwanda.
Izo ndirimbo zirimo inshya yise Dosiye yanjye ikomeje kuvugisha benshi yaje ikurikira izindi nka Ndakwemera,Coast to coast,I love you n’izindi zitandukanye.
KANDA HANO UYUMVE
Yanditswe na Habarurema Djamali