Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyahawe urwamenyo nyuma yo kwigira igitambambuga

  • admin
  • 11/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umunyakenyakazi Huddah Monroe wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye y’urukozasoni, ubu akaba ari mu ntambara y’amagambo n’abafana be bamushinja kwigabanyiriza imyaka akihindura igitambambuga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Uyu mukobwa yagize ati”Umwaka urarangiye, mu minsi ine ishije nujuje imyaka 23”.

Ibi abafana babifatiyeho bamushinja kwigabanyiriza imyaka akihindura akana gato.

Bagendeye kuri ibi bahise bamwibutsa ko ubwo yahagarariraga igihugu cya Kenya muri BBA (Big Brother Africa) mu mwaka wa 2013, ngo yatangazaga ko afite imyaka 21, none mu gihe hashize imyaka itanu akaba avuga ko yiyongereyeho ibiri.

Ubwo yabonaga abafana bakomeje kumugabaho ibitero by’amagambo yihagazeho abasuza agira ati “izakomeza ibe 23 kugeza mfuye”.

Uwitwa Funmi yamwatatse agira ati “imyaka 23 buri mwaka, ku buzima bwacu!”.

Belinda na we ati “Huddah abaye afite 23 ubwo njye naba ndi urusoro”.

Huddah ni umunyamideli umaze kubaka izina muri Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko benshi bakaba bamuziho gukoresha amagambo akakaye ku mbuga nkoranyambaga bamwe basesenguramo aganisha ku busambanyi.

Uyu mukobwa akaba aherutse gutangaza ko adahamya 100% ko amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga akurura benshi, gusa na none ko ibyo akora byose aba ari mu kazi, ko amafoto ye y’ubwambure ashyira hanze ahanini aba yayishyuriwe, hagamijwe kwamamaza ibikorwa by’abakiriya be.

Gusa uyu mukobwa yigeze kuvugwa mu rukundo n’icyamamare akaba n’umuhanzi Hormonize ariko aba bombi babiteye utwatsi dore ko yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’uyu muhanzi yitwa Kwangaru.


Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/10/2018
  • Hashize 6 years