Abaterankunga n’abategura amarushanwa y’ubwiza barashinjwa gusambanya abakobwa bayitabira

  • admin
  • 13/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Senateri Ana Theresia “Risa” Navarro Hontiveros-Baraquel wo muri Philippines, yasabye Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu ko hagomba kubaho igenzura ryimbitse ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bari bitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2018 ahanini batunga agatoki abaritegura n’abaterankunga baryo.

kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo,Hontiveros ayobora Komisiyo ya Sena ishinzwe iby’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imibanire y’imiryango, abana n’uburinganire yavuze ko nta na rimwe ihohoterwa by’umwihariko irishingiye ku gitsina rigomba kwihanganirwa.

Yabanje kuvuga ko gushaka gukoresha abakobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato nta hantu na hamwe bifite umwanya. By’umwihariko avuga ko ari agahomamunwa kubyumva mu marushanwa y’ubwiza kandi ariyo yakabaye azamura igitsinagore.

Arongera avuga ko yatunguwe n’ibyo yumvise biba muri Miss Earth nk’uko Rappler ducyesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.

Ati “Natunguwe no kubona hari amaraporo menshi yagiye atangwa avuga ko abakobwa bamwe bo muri Miss Earth basabwe kuryamana n’umuterankunga, ariko abaterankunga ndetse n’abategura irushanwa bagakomeza gukora ibikorwa bijyanye n’irushanwa ntacyo bikanga. Ibi byanyeretse kudaha agaciro abakobwa bahatana ndetse no kutita ku kibazo cyari kimaze igihe kivugwa.”

Yakomeje ati “Ibi ntabwo twakemera ko bigenda gutya gusa. Hakenewe mu by’ukuri kureba icyabaye, byaba ngombwa ubutaha hagashyirwaho uburyo bwo kurinda abategarugori ihohoterwa. Nta mukobwa n’umwe ukwiriye kuba igitambo tutitaye ku gihugu yaturutsemo.

Rappler.com yakomeje itangaza ko abakobwa barimo uwari uhagarariye Canada muri Miss Earth 2018, Jaime VandenBerg, Umwongerezakazi Abbey-Anne Gyles-Brown na Emma Mae Sheedy wari uhagarariye Guam muri iri rushanwa, baherutse kuzamura ijwi bavuga ko basabwe na bamwe mu baterankunga b’iri rushanwa ko baryamana.


Aba uko ari batatu bashinja umuterankunga w’iri rushanwa umunyaphilipine Amado Cruz kubasaba gusambana

Mu butumwa bose bashyize kuri Instagram bavugaga ko umuterankunga witwa Amado Cruz yagiye ashaka kubasambanya ariko bakamubera ibamba, gusa uyu mugabo aza kubyamaganira kure avuga ko amaze imyaka myinshi akorana n’iri rushanwa ku buryo atakora ibintu nk’ibi.

Irushanwa rya Miss Earth rimaze imyaka 18 ribera muri Philippines, rihuza ba nyampinga bo mu bihugu bitandukanye. Rifite icyiciro kidakunze kuvugwaho cyo kwambara bikini ari nacyo kigora abakomoka mu Rwanda.

Niba ari aha bigeze no mu Rwanda ni hagire igikorwa kuko bishoboka ko aya mahano naho ahari usibye ko nta mukobwa mu bitabira amarushanwa y’ubwiza yabigutangariza kuko baba banga kwiteranya.


Hontiveros-Baraquel avuga ko gushaka gukoresha abakobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato nta hantu na hamwe bifite umwanya
Umunyaphilipine Amado Cruz (hagati) ushinjwa gushaka gusambanya abitabira amarushanwa y’ubwiza

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/11/2018
  • Hashize 5 years