Tanasha nta rugamba afite rwo guhangana n’abo twahoze dukundana-Diamond Platnumz

  • admin
  • 26/01/2019
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, avuga ko umukobwa wo muri Kenya witwa Tanasha Donna bakundana, amukunda ku bwo bimurimo, ko atari ukumukurikiraho amafaranga.

Ibi umuhanzi Diamond yabitangaje ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019, ubwo yagiranaga ikiganiro na Wasafi Tv abereye n’umuyobozi. Diamond yashimangiye ko Tanasha amukunda bya nyabyo, bitandukanye n’ibivugwa ko amukurikiyeho amafaranga.

Yagize ati “Tanasha ndamukunda kandi na we ni uko, ni mukuru kandi nta rugamba afite rwo guhangana n’abo twahoze dukundana”.

Diamond akomeza avuga ko Tanasha agomba kumwitaho kabone n’ubwo yaba nta mafaranga afite.

Ati “Ntabwo turi kumwe kubera amafaranga mfite ahubwo ni ku bw’urukundo, na we ubwe yashobora kuyishakira kuko nyina aba mu Bubiligi, naho se akaba ari umutaliyani, barishoboye ntabwo asonzeye amafaranga”.

Urukundo rwa Diamond na Tanasha rwatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize. Uyu mugabo usanzwe afite abana babiri yabyaranye n’abagore babiri batandukanye, akaba yari yaratangaje ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 14 Gashyantare 2019, nyuma aza kubwigiza inyuma.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/01/2019
  • Hashize 6 years