Cardi B yasobanuye impamvu yatumye aha abagabo ibiyobyabwenge bigatuma abacuza utwabo
- 27/03/2019
- Hashize 6 years
Umuraperikazi Cardi B – izina rye ry’ukuri rikaba ari Belcalis Marlenis Almánzar wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yisobanuye nyuma yaho videwo igaragaye imwerekana avuga ko yagiye aha ibiyobyabwenge ndetse akiba abagabo babaga bashaka gukorana imibonano mpuzabitsina na we.
Ibyo byabaye akiri umubyinnyi ubyina ari nkaho ntacyo yambaye akorera amafaranga, mbere yuko aba icyamamare.
Cardi B yanenzwe kuva iyo videwo yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram imaze imyaka itatu yakongera guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.
Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2019, Cardi B yanditse agira ati “Niba icyo gihe byari amahitamo mabi cyangwa bitari amahitamo mabi, nakoze ibyo nagombaga gukora kugira ngo nibesheho”.
“Sinigeze mvuga ko ndi misecye igoroye cyangwa ngo mbe nkomoka mu isi ya ba misecye igoroye”.
Iyo videwo mu mwimereri wayo yafashwe ubwo Cardi B yari atangiye gutera imbere mu muziki, ikaba yari inyishyu yari ari guha umuntu wavugaga ko adakwiye guhirwa mu byo akora kuko atigeze abivunikira.
Muri iyo videwo, Cardi B atangira agira ati “Nta kintu na kimwe nigeze mpabwa gutyo gusa. Nta na kimwe”.
Nuko agakomeza avuga ukuntu yatumiraga abagabo muri hoteli mbere yuko abaha ku biyobyabwenge hanyuma akabiba.
Mu gusubiza abamurakariye ku mbuga nkoranyambaga, yanditse kuri Instagram avuga ko muri iyo videwo yavugaga ku bintu byo mu gihe cye cyashize byiza cyangwa bibi yumvaga ko yari akwiye gukora kugira ngo yibesheho.
Yongeyeho ati “Ndi uwo mu muco wa hip-hop aho ushobora kuvuga ku ho waturutse mu buzima, ukavuga ku bintu bibi wagombye gukora kugira ngo ugere aho uri kuri ubu”.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagereranyije Cardi B n’umunyarwenya usa nk’uwazimye Bill Cosby, wakatiwe gufungwa mu mwaka ushize wa 2018 nyuma yo gushinjwa guha ibiyobyabwenge abagore akabafata ku ngufu.
Ariko hari n’abamushyigikiye ku cyo babona nko kuvugisha ukuri kwe, bavuga ko hari abamunenga nyamara bagashyigikira abaraperi b’abagabo biyemerera ko bajyaga barasa abantu cyangwa bakora nk’abashakira isoko abagore bicuruza cyangwa se bakaba baracuruzaga ibiyobyabwenge mbere.
Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, Cardi B yanditse amateka aba umugore wa mbere uririmba wenyine utsindiye igihembo cya Grammy nk’umuraperi ufite umuzingo w’indirimbo uhiga iyindi.
Yanditswe na Habarurema Djamali