Umucyecuru wari inshuti na Perezida Kagame yatabarutse

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Nyirabahutu Daphrose wari uzwi nk’umukecuru wa Perezida wamenyekanye kubera indirimbo ze zirata ubutwari bw’inkotanyi yitabye Imana mu Bitaro bya CHUB.

Ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Nyaruguru muri 2017, uyu mukecuru barasuhuzanyije

Uyu mukecuru yari azwi cyane ko iyo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyaruguru yakundaga guhabwa umwanya ari kumwe n’itorero ribyina akaririmba indirimbo zanyuraga benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yavuze ko urupfu rw’uyu mukecuru rwabashenguye bikomeye, aho avuga ko ari igihombo ku Karere ka Nyaruguru, Igihugu ndetse n’abantu muri rusange, bitewe n’ubuhanga yari afite ndetse n’ubutumwa yacishaga mu ndirimbo ze.

Yagize ati “Nta n’ubwo ari igihimbo ku karere gusa, ni igihombo ku Gihugu, ni igihombo ku muryango w’abantu. Ni igihombo gikomeye cyane kuko uriya mukecuru mu butumwa bwe yacishaga mu buhanzi, abantu benshi bwabafashaga. Yari umukecuru w’umuhanga pe! Turahombye bikomeye cyane.”

Avuga kandi ko nyakwigendera yari amaze arwariye muri CHUB, aho abaganga bagerageje ibishoboka byose ariko bikanga.

Nyirabahutu yari atuye mu Kagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru.

MUHABURA.RW yifurije iruhuko ridashira Nyirabahutu Daphrose

JPEG - 130.2 kb
Nyirabahutu yasuhuzanyije na Perezida Kagame ubwo yari yagiye kwiyamamariza mu karere ka Nyaruguru muri 2017
JPEG - 70 kb
Nyirabahutu afite microfone arimo kuririmba mu gihe cya kwiyamaza cy’umukuru w’igihugu

Chief editor/ Muhabura.rw

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years