Menya uko byagenze ku munsi wa nyuma wa Michael Jackson

  • admin
  • 25/06/2019
  • Hashize 6 years
Image

Mu ijoro ryo kuwa 25 z’ukwezi nk’uku mu 2009 icyamamare Michael Jackson yararembye bikomeye yihutanwa ku bitaro.

Ikinyamakuru TMZ cyariho kizamura kwizerwa kwacyo mu kwandika amakuru yihuse y’imyidagaduro cyanditse ko uyu muhanzi ari muri Coma.

Michael Jackson, ni izina rikomeye mu mateka ya muzika ku isi, abantu benshi ntibahise bizera ukuri kw’aya makuru.

Ian Youngs yibutsa ko hari hashize igihe bivugwa ko uyu mwami w’injyana ya Pop arwaye kanseri y’uruhu, nubwo nyuma uruhande rwe rwabihakanye.

Muri iryo joro abanyamakuru benshi ku isi bahise batangira gukurikirana cyane iby’ubuzima bwa Jackson.

Ibiro bya BBC i Los Angeles byahamagaye abavugizi, inshuti n’abakorana na Jackson ariko nta n’umwe wagize icyo yemeza, bamwe barakuragaho telephone zabo.

Nyuma gato, TMZ yahise yandika ko Michael Jackson yapfuye. Ian Youngs avuga ko yatunguwe akiyumvira umwanya.

Jackson nubwo yari yarashinjwe ibirego birimo gusambanya abana bato nta washidikanyaga ko ariwe muhanzi wa Pop wari imbere y’abandi bose mu myaka 30 ishize.

Iby’ubuzima bwe byari bimaze iminsi bizwi ko atameze neza, ariko iby’iri joro nta makuru afatika isi yabashije kubona.

Hari hashize ibyumweru bicye avuye mu bitaramo i Londres, ndetse kuri iyi tariki ya 25 mu masaha y’igicuku yari yakoze imyiteguro i Lod Angeles ya konseri zindi nk’uko ikinyamakuru 83Minutes kibivuga.

Gupfa kwe bisa n’ibyatunguranye, gusa muganga we nyuma yemeje ko Michael Jackson yari amaze imyaka myinshi adashobora gusinzira kereka ahawe imiti imusinziriza.

Dr Conrad Murray, umuganga we bwite wahembwaga $150,000 ku kwezi, yari amutegereje mu rugo atashye.

Mu cyumba cye habaga harimo amacupa y’ibinini, uducupa tw’imiti banywa cyangwa bitera, inshinge n’ibindi.

Dr Murray yabwiye polisi ko yari amaze iminsi aha Jackson umuti witwa propofol – umuti uterwa abagiye kubagwa ku bitaro – mu majoro 60 kugeza tariki 22 z’ukwa gatandatu 2009 kugira ngo abashe gusinzira.

Mu masaha ya mu gitondo kare tariki 25 z’ukwa gatandatu, Dr Murray yahaye Jackson indi miti kugira ngo asinzire, ariko iyi miti avuga ko itakoze kuko Jackson yari afite igishyika cya konseri zindi yateguraga.

Byageze saa yine z’igitondo Jackson atarasinzira. Dr Murray yabwiye polisi ko Jackson yamwinginze ngo amuhe ’amata’ kugira ngo asinzire – aha ngo yasobanuraga propofol ijya gusa n’amata.

Uyu muganga yaremeye amutera uyu muti mu mutsi ahagana saa yine n’iminota minrongo ine.

Dr Murray avuga ko yari afite ibikoresho byose bituma abasha gukurikirana umutima, umwuka mu maraso n’ibindi kuri Jackson, ndetse ko yamugumye iruhande nyuma gato akajya kwiyuhagira.

Agarutse ngo yasanze Jackson adahumeka.

Gusa iby’amasaha yavuze bishidikanywaho hagendewe ku majwi ye yafashwe kuri telephone aho yavugaga ko ibyo byabayeho mbere gato ya saa sita z’amanywa.

Uyu muganga avuga ko yakurikijeho kugerageza gusubiza umwuka uyu muhanzi.

Avuga ko atashoboraga guhamagara 911 (ubutabazi) kuko nawe yariho akora ubutabazi, gusa ko yahamagaye umwe mu bashinzwe umutekano wa Jackson.

Ubutabazi babuhamagaye 12:21 ku isaha y’aho. Dr Murray avugwaho ko yabanje gusaba uyu ushinzwe umutekano kuvana mu cyumba ibikoresho by’imiti byose.

Abana ba Jackson Prince na Paris bari mu rugo ibi byose biba, ariko bahiye ubwoba.

Ubwo abatabazi bageraga mu rugo bavuga ko batabashije kumenya Jackson. Yagaragaraga nk’umuntu wazonzwe, unanutse cyane.

Arebye uko yari ameze, umutabazi Richard Senneff yavuze ko yabonaga ari nk’umurwayi w’indembe igeze mu minsi ya nyuma.

Bahise bamujyana ku bitaro biri hafi (UCLA medical center) aho bakomereje ibikorwa byo kumugarurira umwuka. Hashize isaha imwe n’iminota 13 bemeje ko byarangiye.

Abafana be n’abanyamakuru bari bamaze kugera ku bitaro.

Saa munani n’imino 44 z’amanywa TMZ niyo yatangaje inkuru bwa mbere ko Jackson yapfuye, hari saa sita na 44 z’ijoro mu Rwanda n’i Burundi.

Abenshi kw’isi bari bagikeneye kumenya niba koko Michael Jackson byarangiye, abantu basuye Internet mu buryo budasanzwe.

Google yageze aho itabasha gutanga amakuru (results) ku bayibajije Michael Jackson kuko uburyo (software) ikoresha bwibeshye ko kuyibaza kenshi iri jambo ari igitero bwagabweho.

Twitter, Los Angeles Times, TMZ, Wikipedia na Messenger zose zagize ibibazo bya tikiniki kubera abazisuye benshi uwo mugoroba.

Kugeza saa tanu n’igice z’ijoro z’ijoro (ku isaha ngengamasaha), umunyamakuru wa BBC Richard Bacon, yabwiye abakurikira BBC ko afite amakuru ahagije yemeza urupfu rw’iki cyamamare.

Abafana ba Jackson imbere y’ibitaro bategereje inkuru ye

Hashize imyaka ibiri, Dr Conrad Murray yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi butagambiriwe afungwa igihe kituzuye neza imyaka ibiri muri ine yakatiwe.

Iby’urupfu rwa Jackson n’iby’ibyaha yashinjwaga byavuzweho byinshi mu myaka 10 ishize, muzika ye nayo izaguma mu mitima ya benshi.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/06/2019
  • Hashize 6 years