Polisi yaburijemo Ibitaramo bya Chameleone kuva yajya mu batavuga rumwe na Leta
- 09/07/2019
- Hashize 5 years
Police ya Uganda yaburijemo ibitaramo by’umunyamuziki Joseph Mayanja uzwi cyane nka Jose Chameleone kuva yavuga ko agiye mu ishyaka Democratic Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Jose Chameleone yari afite ibitaramo mumajyepfo ya Uganda.
Hari hashize igihe gito agaragaye ari kumwe n’abayobozi b’ishyaka Democratic Party mu gace ka Masaka.
Nyuma y’igitaramo yakoreye mu karere ka Masaka, ibindi bitatu yari afite byahise biburizwamo.
Yategetswe gusubira i Kampala agasaba uburenganzira umuyobozi mukuru wa polisi nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Uganda abivuga.
Ibitaramo byaburijwemo ni ibyo yagomba gukorera ahitwa Mutukula na Kalisizo mu karere ka Kyotera ndetse n’icyari kubera mu karere ka Bukomansimbi.
Chameleone n’ikipe ye bageze Bukomansimbi bakomwe imbere babuzwa ibikorwa byabo, abari bishyuye kuza kureba uyu muhanzi nabo polisi irabatatanya.
Umuvugizi wa polisi mu majyepfo ya Uganda, yavuze ko ibi bitaramo byahagaritswe kuko Chameleone atakurikije amabwiriza agenga ituze rusange yo mu 2015.
Ayo mabwiriza avuga ko igiterane cyose gihuje abantu barenga batatu (3) kigomba kumenyeshwa polisi mbere y’iminsi 15 ngo kibeho.
Chameleone avuga ko atigeze amenyesha umuyobozi mukuru wa polisi ibi bitaramo bye, ariko nta n’ubundi yigeze abimumenyesha mu bindi yakoze kuva cyera.
Mu myaka yashize, Chameleone yari mu bahanzi bashimagiza Perezida Yoweri Museveni.
Mu kwezi gushize yavuze ko ashaka kwiyamamariza kuba umuyobozi w’umujyi wa Kampala nk’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Avuga ko nyuma y’igihe gito avuze ibi Perezida Museveni wamukurikiraga kuri Twitter yahise ava mu bamukurikiraga (followers).
Jose Chameleone, siwe munyamuziki wa mbere ugiye muri politiki muri Uganda ibitaramo bye bigahagarikwa.
Umwaka ushize, umunyamuziki akaba n’umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi, Bobi Wine, ibitaramo bye byinshi byarahagaritswe.
Bobi Wine yavuze ko ibi bikorwa ku mpamvu z’umurongo we wa politiki, ubutegetsi bwo buvuga ko ari ukudakurikiza amategeko.
Niyomugabo Albert /Muhabura.rw