Burundi:Umunyamakuru Landry Promoter ukunze gukubitwa n’abahanzi yatawe muri yombi

  • admin
  • 04/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hazengurukijwe amashusho y’ Umusore w’umunyamakuru w’i Burundi witwa Iradukunda Pacheri wiyita Landry Promoter wigeze gukubitwa n’umuhanzi Aubinlux,yatawe muri yombi ndetse n’umuhanzi Delegué Général .

Polisi yo mu gihugu cy’Uburundi yerekanye aba basore kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2019 mu gihe batawe muri yombi ku wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2019.

Uyu munyamakuru yamenyekanye cyane kuri Youtube aho acisha amashusho kuri shene yitwa “Waka Light Tv “ abantu benshi barimo abahanzi bakajya bamukubita bitewe n’uko yabinjiriye mu buzima.

Uyu musore yakundaga kwiyita Landry Promoter umunyarusaku umutarambirwa,yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwangiza umuco w’Abarundi akwirakwiza amashusho ateye isoni ndetse aninjira mu buzima bw’umuntu akabashyira hanze batabyumvikanyeho.

Nk’ahantu hatandukanye yigeze gukubitwa harimo aho yagiye kureba se w’umuhanzi bita MB Data amwita ko ari umupfumu barabirukana hafi nokumena kamera yabo bakizwa n’amaguru.

Ahandi ni igihe yagiye jkureba umuhanzi witwa Aubinlux akamusanga mu rugo akamusaba kwinjira mu nzu ngo kureba indaya bari kumwe,maze Aubinlux agahita amakubita imigeri myinshi naho agakizwa n’amaguru ndetse n’ahandi hatandukanye.

Naho umuhanzi witwa Delegué Général we yafungiwe indirimbo ye yaririmbyemo urukozasoni cyane cyane ari mu ndirimbo ye yumvikana aririmba imyanya y’ibanga y’umugore nta soni bimuteye.

Ubwo Polisi yerekanaga aba basore yahise iboneraho umwanya wo kuburira abashakisha ababakurikira kuri youtube ariko bakoresheje amashusho cyangwa amagambo yangiza umuco w’Abarundi kubigendamo gake kuko bashobora kwishora mu byaha byatuma bakurikiranwa n’inkiko.

Gusa nubwo aba aribo batawe muri yombi,Polisi y’u Burundi yatangaje ko hari n’abandi ikomeje gushakisha ngo baryozwe ibyaha bakoreye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube.

Si abakoresha urubuga rwa Youtube baburiwe bonyine kuko hari n’abahanzi baririmba indirimbo zirimo ibioteyisoni bakunze kwita ibishegu nabo bahawe integuza ko vuba aha bazatabwa muri yombi.

Uretse mu Burundi no mu Rwanda ikibazo nk’iki kimaze iminsi kigarutsweho dore ko abakoresha urubuga rwa Youtube basabwe kwitondera ibyo batangaza kugira ngo bataza kwisanga mu byaha.

Vuba aha nibwo haherutse gutabwa muri yombi umwe mu banyamakuru bakoresha urubuga rwa Youtube yashinjwaga gukoresha amagambo y’urukozasoni nyuma akaza kurekurwa ubu akaba aburana ari hanze.

PNG - 439.5 kb
Uyu musore wakundaga kwiyita Landry Promoter umunyarusaku umutarambirwa ubwo yakubitwaga na Aubinlux ashatse ku mwinjirira mu nzu ku ngufu ngo arebe indaya bari kumwe

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/10/2019
  • Hashize 5 years