Abavandimwe baranyanze kuko nkunda Diamond aho gukunda Ali Kiba tuvukana-Murumuna wa Ali Kiba

  • admin
  • 07/01/2020
  • Hashize 5 years
Image

Burya koko umutima wa muntu ukunda bitandukanye n’uw’undi!Umuvandimwe w’Umuhanzi Ali Kiba witwa Issa Azam muri Tanzania atangaza ko akunda mukeba wa mukuru we, Diamond Platnumz ku buryo yanabizize akemeza ko uwakwifuza kumurasa ari we yaheraho.

Uyu muvandimwe wa Ali Kiba mu buto bwe yakuranye na Ali Kiba mu gace ka Hombo mu Ntara ya Kigoma ariko baza gutandukana nyuma y’aho Ali Kiba yimutse akajya kuba mu Murwa Mukuru , Dar Es-Salaam.

Uyu musore kuri ubu na we uba i Dar Es- Salaam avuga ko yabanje gukunda Ali Kiba na Diamond kimwe gusa ngo nyuma yo kurebana nabi kw’aba bahanzi bombi, yahisemo gukurikiza icyo umutima we umubwira.

Ati “….Naje gukurikira icyo umutima wanjye umbwira. Nakunze cyane Diamond kurusha Ali Kiba. Ibyo byatewe ahanini no kuba Diamond ari umuntu wiyemera n’ukuntu akunda guhangana.”

Uyu musore yabwiye Bongo5 ko umuryango we wamwanze ku bwo gukunda Diamond.

Ati ” Abavandimwe baranyanze babonye ko nkunda Diamond aho gukunda Ali Kiba kandi tuvukana. Ibi byangaragaje nk’umugambanyi mu muryango. Ariko ni ko bimeze ushaka kurasa Diamond azahere kuri njye. Niteguye kumupfira.”

Yavuze ko ibyo ntacyo byamutwaye ariko ko byageze aho agatangira kugabwaho ibitero n’abafana ba Ali Kiba, ikintu cyatumye Diamond amenya ikibazo cye.

Ati “ Nigeze gukubitwa n’abafana ba Ali Kiba inshuro ebyiri. Barambabaje cyane bituma Diamond anyegera atangira kumba hafi.

Isaa avuga ko magingo aya umuryango we utakibifata nk’ikibazo kuko ni nk’aho umwe mu bantu cyangwa abavandimwe yafana ikipe ya Yanga undi agafana ikipe ya Simba FC mu gihe aya makipe adacana uwaka.

Turebeye mu Rwanda ni nk’uko umwe yafana APR FC undi agafana Rayon Sports amakipe y’amakeba no ku ruhando mpuzamahanga.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/01/2020
  • Hashize 5 years