Lady Gaga yahishuye ukuntu yafashwe ku ngufu ku myaka 19 bikamugiraho ingaruka zikomeye.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey mu gice yise “Presenter’s 2020 Vision: Your Life In Focus Tour” avuga ko yafashwe ku ngufu kabiri akabikurizamo ihungabana rikomeye.
Ati “Nafashwe ku ngufu inshuro ebyiri ubwo nari mfite imyaka 19, ndetse mbikurizamo ihungabana.”
“Nyuma y’ibyo naje kuba icyamamare nkajya nzenguruka Isi, nkava mu cyumba cya hotel nkajya mu igaraje, nkava mu modoka ya Limousine nkajya ku rubyiniro. Natangiye guhura n’ububabare mu mubiri wanjye wose.”
Mu ntangiro za 2019, Lady Gaga yicujije indirimbo yakoranye na R. Kelly wari umaze iminsi ari mu mazi abira kubera ibikorwa yashinjwe byo gusambanya abana.
Muhabura.rw