Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amazezerano y’imikoranire n’Umuryango nterankunga
- 06/10/2020
- Hashize 4 years
Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amazezerano y’imikoranire n’Umuryango nterankunga Allan & Gill Gray Philanthropy (AGGP) agamije kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda kuba ba rwiyemezamirimo no kurufasha guhanga amahirwe y’imirimo.
AGGP ni Umuryago washinzwe n’umuherwe Allan William Buchanan Gray wo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, ukaba ari igice kimwe k’ibikorwa by’ubugiraneza yasize ku Isi nyuma yo gutabaruka ku myaka 81 y’amavuko mu mwaka wa 2019.
Intego nyamukuru y’uruhurirane rw’ibikorwa by’ubugiraneza yashinze ni iyo kugira uruhare mu mibereho myiza n’iterambere y’abaturage, by’umwihariko mu rwego rwo gutahura no kurera ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bagira uruhare mu guhanga imirimo ihangana n’ikibazo cy’ubushomeri ndetse n’ubukene muri rusange.
Ayo masezerano ateganya ko u Rwanda ruzaba ikicaro cy’uwo Muryango muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Bitezwe ko ibikorwa byawo mu Rwanda bizakorwa binyuze muri gahunda ebyiri ari zo “Jasiri” na “Wavumbuzi”.
Gahunda ya Jasiri yitezweho kumara umwaka, igamije gushora imari mu guteza imbere impano z’urubyiruko mu ishoramari no kubafasha kuyobora imishinga yabo mu rugendo rwo kuba ba rwiyemezamirimo bahamye, bafite ubucuruzi bushikamye bukomoka ku mwimerere w’ibitekerez byabo.
Iyo gahunda yitezweho gushyigikira ubucuruzi bwahanzwe binyuze muri urwo rugendo rwo kureba impano hadasigaye n’ubucuruzi busanzwe bukora hagamijwe kubugeza ku rundi rwego rw’imikorere nyuma yo kubukuriraho zimwe mu mbogamizi buhura na zo.
Gahunda ya Wavumbuzi yo ijyanye n’ibyi murandasi, ikaba izateza imbere imyumvire ya barwiyemezamirimo mu rubyiruko rukiga mu mashuri yisumbuye.
Anthony Farr, Umuyobozi Mukuru wa Allan & Gill Gray Philanthropy, yagize ati: ” Kugira ngo ikinyejana cya 21 kibe icy’Afurika by’ukuri, nta yandi mahitamo dufite uretse gusembura no kubyaza umusaruro ubushake bwa ba rwiyemezamirimo ku bari ku mugabane. Gufungura ikicaro mu Rwanda no gutangiza gahunda ya Jasiri na Wavumbuzi nyuma y’imyaka 15 tubarizwa muri uru rwego, bigamije kongera imbaraga mu gushyigikira ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo ndetse n’imiyoborere. ”
Aline Kabanda, Umuyobozi wa Allan & Gill Gray Philanthropy mu Rwanda, na we yagize ati: “Kwikorera ntibigaragara gusa nk’umusemburo wo guha ubuzima ibitekerezo by’ubucuruzi ku Banyarwanda, ahubwo biba n’intandaro yo kubaka ibigo bikomeye bihangira abandi imirimo. Nishimiye kubona ayo mahirwe yo kugira uruhare mu gushingira urubyiruko rwacu umusingi wo kuba ba rwiyemezamirimo, no gufatanya na bo guhanga imirimo.”
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere Clare Akamanzi yavuze ko u Rwanda n’Abanyarwanda bumva agaciro ko kwikorera, bityo Guverinoma yishmiye cyane kuba Allan & Gill Gray Philanthropy yaratoranyije u Rwanda nk’ikicaro gikuru muri Afurika.
Yagize ati: “Ubu bwoko bw’ishoramari ni ingenzi ndetse rijyanye na gahunda y’u Rwanda yo kuba Igihugu k’indashyikirwa mu guhanga udushya no kwikorera. Twishimiye kwakira ahazaza ha barwiyemezamirimo mu Rwanda.”
Amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent hamwe na Anthony FarrUmuyobozi Mukuru wa Allan & Gill Gray Philanthropy.
MUHABURA.RW Amakuru nyayo