Ibintu 5 by’ingenzi utagakwiye kwibagirwa mu buzima bwa buri munsi
- 08/09/2015
- Hashize 9 years
Biratangaje cyane uburyo hari ibintu by’ingirakamaro mu buzima bwacu bwa buri munsi usanga twirengagiza atari uko tutabizi ahubwo ari uko tubyibagirwa vuba.
Icyegeranyo twakoze twifashishije urubuga rwa talentSmart.com uru ni urutonde rw’ibintu bitanu by’ingirakamaro abantu bakunze bibagirwa vuba kandi bitari bikwiye:
1. Igihe uhuze cyose siko uba ukora ibifite akamaro
Iyo witegerere abantu ubona bamwe bahuze cyane (bari busy mu rurimi rw’icyongereza), bagenda bakora amanama ya buri kanya ariko mubyukuri siko baba bakora ibintu bibyara inyungu ahubwo usanga akenshi baba bata igihe cyabo, ubundi bizwi ko igihe ari amafaranga nibyiza ko umuntu yajya akora ibintu bifite akamaro kuko igihe cyatakaye kitagaruka cyane cyane kubakora ubucuruzi.
2. Ubwoba nicyo kintu cyambere gitera kwicuza
Akenshi umuntu yumva yakora ikintu runaka ariko ubwoba bukamutanga imbere, urugero ukaba ushaka gutangiza amushinga runaka ariko ugatinya ko uzahomba.Ntibyagakwiye kuko aho kugirango uzicuze nyuma wowe kora kuburyo urwanya ubwoba wifitemo kuko muri talentsmart bavuga ko kugira ubwoba bisa no gupfa kandi uri muzima.
3. Umutungo wawe bwite uturuka muri wowe ubwawe
Ntibikwiye ko ugereranya umutungo wawe nuwa mugenzi wawe kuko aho uwawe uturuka n’uburyo uwubonamo bitandukanye nuko mugenzi wawe abikora,ugomba kwishimira ibyo ugezeho wowe ubwawe ntihakagire umuntu waza ngo agukure mu murongo wawe kuko byatuma utagera ku ntumbero wihaye.
4. Ubuzima ni buto
Akenshi dukunze kwirengagiza ko dufite igihe kito ku isi, uko ubyutse ugomba kumenya ko uwo munsi ari impano n’umugisha nibwo uzumva ko wagakwiye gukora ibishoboka byose ngo umunsi udapfa ubusa ugakora cyane kandi ukabana neza nabo mubana ndetse n’abandi bantu bose.
5. Ubuzima ubayemo ni wowe ubwawe ubwubaka
Nta muntu uzaguhatira gufata umwanzuro runaka, ntanuzaguhatira gukora ibi nibi ni wowe ubwawe wubaka ejo hazaza hawe, rimwe narimwe twanga gufata imyanzuro dutinya ko yazakurikirwa ningaruka bikangiza ingego n’inzozizi twifuza kugeraho nibyo koko ariko twagakwiye gufata icyemezo gikwiranye nicyo twifuza kugeraho.
Ibi tumaze kuvuga hejuru nibyo abantu bazi neza ariko bakunze kwibagirwa cyane bikaba byagukangurira kwita ku bintu bimwe na bimwe twumva ko nta mumaro ariko wasubira inyuma ugasesengura ugasanga aringenzi.
Yanditswe na Janvier Jbson /Muhabura.rw