I maka umusigiti wibasiwe n’inkubi y’umuyaga uhitana abayisilamu basaga 65 abandi 150barakomereka
- 12/09/2015
- Hashize 9 years
Nk’uko byatangajwe rw’urwego rushinzwe umutekano w’abaturage mu mujyi wa Macca ngo imibare y’abakomeretse y’abaguye muri iyi mpanuka yahitanye abayisiramu bari bari mu musigiti aho hakomeretse abasaga 150 abandi 65 bakahasiga ubuzima gusa aha ngo byavuzwe ko imibare ishobora kwiyongera.
Amashusho yakomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga za Internet yerekana abantu benshi cyane buzuye amaraso ku myambaro baba abazima bakomeretse cyangwa se n’abahasize ubuzima .Abantu benshi bahuye n’ako kaga ubwo bari mu masengesho aho hari n’ibyuma biremereye mu byubatse uwo musigiti cyacitsemo kigahanukira aba Islam ibihumbi n’ibihumbi bari mo imbere basenga.
Radio BBC ari nayo dukesha iyi nkuru yavuze ko iyo mvura yari ikabije cyne kandi ko yazanaga n’umuyaga mwinshi uvanze n’umusenyi/umucanga. Izi ngorane zibaye mu gihe habura iminsi micye ngo urugendo rutagatifu rw’aba Islam bita Haj rwerekeza kuri ubwo butaka rutangire kuko ruzaba mu mpera z’uku kwezi kwa cyenda.
Tubibutse ko uru rugendo rukunze kujyamo abantu baturutse impande zose z’isi cyane ko n’abanyarwanda baba babashije kwitabira uyu mutambagiro mutagatifu.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw