Ibyabanyeshuli byasubiwemo : Minisiteri y’Uburezi yatangaje amabwiriza mashya agenga kwimura gusibiza no kwirukana
- 22/02/2020
- Hashize 5 years
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje amabwiriza mashya agenga kwimura, gusibiza, kwirukana ndetse no guhindurira ishuri abanyeshuri mu byiciro binyuranye
Dr. Eugène Mutimura, yandikiye abayobozi b’uturere twose, abasaba gutangira gukurikiza amabwiriza mashya agenga uburyo bwo kwimura abanyeshuri, kubasibiza, kubirukana ndetse no kubahindurira ishuri.
Muri ayo mabwiriza, hagaragaramo ko hagiye gushyirwaho akanama gashinzwe kwimura,gusibiza no kwirukana abanyeshuri ndetse bakanagaragaza uburyo bizajya bikorwamo hashingiwe ku byiciro abanyeshuri bigamo.
Mu ibaruwa Minisitiri Mutimura yandikiye abyobozi b’uturere, yagize ati “Nshingiye ku mabwiriza agenga kwimura,gusibiza,kwirukanwa no guhindurirwa ikigo ya Minisitiri w’Uburezi yo ku wa 21 Gashyantare 2020,ndasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri guhagarika imigirire yo kwimura abanyeshuri badafite amanota abemerera kwimuka ahubwo bagashyirwa ingufu mu buryo bwo kwimura abanyeshuri babifitiye ubushobozi hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi ku nzego zose z’imyigire”.
- Dr. Eugène Mutimura
Salongo Richard/ Muhabura.rw