Yahawe igihano cyo guhagarara kukazi amezi 6 Nyuma yo gufatwa asambanya umugore w’abandi

  • admin
  • 04/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Tariki 2 Ukwakira 2015, I Rubavu mu ntara y’Iburasirazuba hateranye inama yahuje umuyobozi w’akarere n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze mu karere abereye umuyobozi, umuyobozi w’akarere yanenze abayobozi cyane cyane ab’utugari badashyira mu bikorwa inshingano zabo ko uzajya afatirwa mu makosa agomba kuzajya ahanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yabwiye itangazamakuru ko abakozi bagomba kuzuza inshingano zabo, abo binaniye cyangwa se batabishoboye bakavanwa mu kazi, by’umwihariko ko umukozi wagaragayeho amakosa agomba kuyahanirwa. Ati: “ntitwifuza ko umuyobozi azana igipfurumba cy’ibirego umukozi yakoze, ahubwo ukoze ikosa yandikirwe bigere ku karere akanama gashinzwe imyitwarire kamugenere ibihano”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari gaherereye mu murenge wa Nyundo nyuma yo gufatwa asambanira mu biro n’umugore w’abandi by’umwihariko ngo akamukingirana, yahanishijwe guhagarikwa ku kazi amezi 6. Amakuru atugeraho avuga ko uwo munyamabanga Nshingwabikorwa yafashwe asambana n’umugore utari uwe, basambanira mu biro by’akagari, nyuma yo gufatwa ngo nibwo yakingiranye uwo mugore afungurirwa ku bw’imbaraga z’abaturage.

Ikipe ishinzwe kugenzura imyitwarire y’inzego zose zo mu karere ka Rubavu niko kafatiye ibihano uyu munyamabanga nshingwabikorwa, nyuma y’ umwiherero w’inama Njyanama y’Akarere ka yabaye ku wa tariki ya 18 Nzeri 2015 yize ku myitwarire ye ikaza ifatira uyu mugabo wakoze amahano yo gusambanya umugore w’abandi ndetse akana musambanyiriza mu biro.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/10/2015
  • Hashize 9 years