Ruhango:Nyuma yo Gukubita akana komeretsa abanyeshuli ayobora ubu ari mu maboko ya polisi

  • admin
  • 09/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Ukwakira 2015, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nibwo Hakizimana Dieudone, umuyobozi ushizwe ikinyabupfura mu ishuri ryisumbuye rya Lycee Ikirezi, yagiye mu buryamo bw’abakobwa agiye kubabyutsa, abakubita, bakagwirirana basohoka, ari nabyo byaviriyemo bamwe gukomereka .

Nk’uko tubikesha Igihe ngo aba banyeshuri batinze gusohokamo, Ingabire Ushinzwe imyitwarire y’abakobwa ahita ahamagara umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri rusange (Prefet de discipline) witwa Hakizimana Dieudonnée aza yitwaje urutsinga yinjira aho abakobwa baba atangira gukubita. Kubera igihunga, abanyeshuri batangiye gusimbuka bahunga, bamwe barakomereka kubera guhanuka ku gitanda, abandi bakomeretswa n’urwo rutsinga yabakubitishaga.

Umwe mu babyeyi bafite abana bakomerekeye muri icyo kigo, yabwiye itangazamakuru ko abanyeshuri bakomeretse ari benshi, akavuga ko bari buzuye mu byumba bibiri by’ibitaro bya Ruhango, icyumba kimwe yagiyemo cyari kirwariyemo umukobwa we kikaba cyari kirimo abakobwa 17, mu gihe ikindi atabashije kubara abari barimo. Yahamirije Inyarwanda.com ko bababajwe cyane n’ibyakorewe abana babo, ndetse bamwe muri bo bakaba bajyanywe mu bitaro bya Kabgayi nyuma yo gukomereka no kubyimba amabere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP Eulade Gakwaya, we yavuze ko ibi koko byabaye ndetse Hakizimana Dieudonne akaba ari mu maboko ya Polisi, gusa yavuze ko ubu bakiri mu iperereza ngo uyu murezi ashyikirizwe ubutabera aryozwe ibyo yakoze.

Yanditswe na muhabura1@gmail.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/10/2015
  • Hashize 9 years