Inkuru ibabaje: Uwari umuyobozi mukuru w’ikigega Agaciro yapfuye

  • admin
  • 11/11/2015
  • Hashize 9 years
Image

Jean Marie Vianney Kagabo wari umuyobozi mukuru w’Ikigega Agaciro Development Found , yapfuye azize indwara kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2015.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw avuga ko yaguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza ku munsi w’ejo ku wa 10 Ugushyingo 2015. Harakekwa ko yazize indwara ya Kanseri. Kagabo asize umugore n’abana bane.

Kagabo Vianney yabaye umuyobozi wa Banki Itsura Amajyambere (BRD). Yayoboraga ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 23 Kanama 2013.

Kugeza magingo aya mu kigega Agaciro hamaze gutangwamo miliyari 28 na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/11/2015
  • Hashize 9 years