Ibiribwa wagabanya kurya bituma ubura imbaraga n’ubushake mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bikaba byanatuma utarangiza
- 01/12/2015
- Hashize 9 years
Kenshi usanga amafunguro dufata mu buzima busanzwe atugiraho ingaruka mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina aho usanga umugabo cyangwa umugore ananirwa iki gikorwa rimwe na rimwe akanabura n’ubushake.
Isukari nyinshi ndetse n’amavuta mu mubiri ntabwo ari byiza ku buzima bw’ikiremwamuntu, kuko itera umubyibuho ukabije. Iyo uriye ubu bwoko bw’ibiribwa uba uzamura ibipimo bya Glucose mu maraso nkuko abahanga mu by’ubuzima babivuga,ari nabyo biviramo umuntu kunanirwa vuba,gukora imibonano mpuzabitsina igihe gito no gucika imbaraga mu mubiri.
Urutonde rw’ibiribwa ukwiye kugabanya kurya niba ushaka kuzajya ukora imibonano mpuzabitsina neza
1. Ikinyobwa cya Fanta
Hagarika kuzajya unywa Fanta nyinshi none ho akarusho Fanta ikonje ugomba kuyibagirwa. Abantu benshi bibwira ko Fanta ikonje itera ubuzima bwiza ariko ni ukwibeshya cyane. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko Fanta ikonje itera umubyibuho kandi ikagira ingaruka ku mutima yo kwandura indwara z’ibyuririzi kandi igatera n’indwara ya Diabete.
Bityo aho kunywa Fanta ni byiza ko wayihagarika ukazajya unywa amazi,kandi niba udakunda amazi byibura ugafata ya Fanta maze ukayifungura n’amazi cyangwa na Barafu.
2.Ifiriti y’ibirayi
Uku ni ukuri,igaragara neza ndetse iranaryoha ariko ntabwo ari nziza ku buzima bw’umuntu. Niba wumva ushaka umubyibuho ukabije ndetse no gucika intege mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina,waguma ukirira ifiriti.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ibiryo byose bitera umubyibuho byangiza n’imibonano mpuzabitsina kuko ibi biribwa ngo bituma intanga ziba amazi.
Aho kurya ifiriti y’ibirayi wakwirira ifiriti y’ibijumba kuko ibijumba bifite ibintu intungamubiri nyinshi ku buzima bw’umuntu kuko bifasha amaraso kugira isukari iri ku gipimo cyiza, ikindi kandi ibijumba bifite isukari karemano.
3. Kuvanga ibyo kunywa bifite isukali
Kunywa ibisindisha byinshi ntabwo ari byiza,noneho bikaba bibi kurushaho iyo ufashe ibinyobwa bigizwe n’isukari y’ubwoko butandanye. Kuvanga ibinyobwa by’isukari y’ubwoko butandukanye bituma uko bwije nuko bukeye ubifata ugenda ucika intege ku buryo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ucika intege bikabije ndetse bikaba byanatuma utarangiza.
4.Amakaroni
Biroroshye kugira ngo ureke kuzajya urya amakaroni yonyine, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko amakaroni yongera isukari mu maraso nuko akagenda akabyara ibinure bizagutera umubyibuho ukabije kandi umubyibuho ukabije icyo umaze ku muntu ni ukumuca intege ndetse ukamutera n’umunaniro. Niba ushaka gukomeza kurya amakaroni gerageza ujye uyarya ariko nurangiza ufate na Salade wakoze irimo Vinegere ihagije kugira ngo igufashe ku kurinda uwo mubyibuho wa makaloni ndetse ugomba no kuyarisha Isosi y’inyanya.
5. Bisuits
Biscuit ni kimwe mu biribwa bya mbere bitera umubyibuho ukabije wawundi uzakubangamira no mu mihumekere yawe. Niba wumva utasiba kurya biscuit ku ifunguro ryawe rya mu gitondo, jya ugerageza uyishyireho Marigarine nuko ufate n’umureti hanyuma ubishyire mu mugati ibi bizagufasha kukurinda uwo mubyibuho,kuko umubyibuho ntabwo ari mwiza mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Hari n’ibindi bintu wakwirinda bitera umubyibuho nka Shu Flere, Avoka,Ifi,Inyama z’inkoko,amagi n’ibindi. Kubirya cyane bikaba byakugiraho ingaruka zo kubura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina,kutarangiza no kunanirwa gukora iki gikorwa.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw