Umunyarwandakazi wacurujwe muri Mozambique agiye gutabarwa na Polisi y’u Rwanda
- 09/12/2015
- Hashize 9 years
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yamenye amakuru y’umukobwa w’Umunyarwandakazi wagiye gucuruzwa muri Mozambique uvuga ko amerewe nabi ikaba yiteguye kumugarura.
Umuyobozi ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe iperereza (CID), ACP Theos Badege yatangaje ibi ubwo yagezaga ku banyamakuru uko ibyaha bihagaze muri uyu mwaka wa 2015 ugana ku musozo. ACP Badege yagize ati “Turimo gukurikirana umukobwa wacu w’Umunyarwandakazi ukomoka muri Karongi twamenye amakuru y’uko ari i Maputo muri Mozambique na telefone twarayikurikiranye tuvugana na bagenzi bacu bariyo tumenya n’aho ari.” Yongeyeho ati “Ubu n’ababyeyi turabwira ngo bamutinyure kuko yamaze kugaragaza ko amerewe nabi.”
ACP Badege avuga ko mu iperereza bakoze basanze uyu mukobwa yarashutswe kuva akiri ino kuko ngo bamwihereranye bamwizeza ibitangaza ko ngo agiye gukora muri hoteli ikomeye i Guangzhou mu Bushinwa, ariko yagera aho atazi n’ubuzima bumugoye agahamagara ababyeyi be na bo bakabimenyesha Polisi. Agira inama abantu kutagira ibanga amahirwe nk’ayo y’akazi baba babonye bakamenyesha ababyeyi n’ubuyobozi ababajyanye ku buryo bagezeyo banakurikiranwa na Ambasade y’u Rwanda iri aho bagiye. Hari n’abafatirwa i Kigali bajyanwe gucuruzwa
Polisi y’u Rwanda kandi itangaza ko hari n’abakobwa bamaze iminsi bafatirwa ku kibuga cy’indege i Kanombe bahanyuze mu buryo butemewe.
ACP Badege agira ati “Tumaze igihe dufata abakobwa bava cyane cyane i Burundi na Uganda baje gukoresha ikibuga cy’ingede cya Kanombe bajya za Dubai. Turabahagarika kandi tugira n’urugamba rukomeye kuko babanza kwanga bumva tubabujije kujya mu ijuru bari bategereje.” “Tubasaba ko basubira inyuma bakanyura mu nzira zemewe zo kugenda ngo ababyeyi babimenye n’igihugu kibimenye.”
Mu myaka yashize kandi Polisi y’u Rwanda yigeze gufata abaturage benshi bo muri Bangladesh bari bagiye gukoreshwa uburetwa muri Mozambique kandi hari n’abandi ACP Badege atarondoye bagenda bafatwa bashaka gukoresha u Rwanda nk’inzira inyuzwamo abantu bajyanywe gucuruzwa mu bikorwa bitandukanye.
Gucuruza abantu mu Rwanda biri hasi ariko bihangayikishije Polisi
Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu mwaka ushize Abanyarwanda 19 ari bo bamenyekanye ko bajyanwe mu bikorwa bwo gucuruzwa.
Muri aba 19 ngo muri Nyarugenge hagaragayemo babiri, Gasabo babiri. Bituma abo mu mujyi ari bo usanga biganje ariko ngo mu tundi turere nka Burera na Nyagatare usanga batwarwa mu bihugu byo hanze bambutse umupaka gusa.
Kuva muri Mutarama kugera mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka wa 2015, Polisi ivuga ko icyaha cyo gucuruza abantu kiri ku kigero cya 0.24%, bigaragara ko kiri hasi cyane ugereranyije n’icy’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge kiganje cyane ku kigero cya 31.5%.
Abajyanwa gucuruzwa ngo bizezwa imirimo n’amafaranga menshi kandi ngo byagaragaye ko harimo ababa bagiye gukurwamo impyiko, gukuramo amaso, gukoreshwa ubusambanyi, gukoreshwa imirimo isuzuguritse. Ubushakashatsi bwa Polisi bwagaragaje ko abagirwaho ingaruka n’icyaha cyo gucuruza abantu banjyanwa mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane muri Uganda, abandi mu majyepfo ya Afurika nko muri Mozambique na Zambia haba n’abandi banyarwanda bagiyeyo mu buryo butandukanye, abandi bizezwa akazi i Dubai ndetse no Bushinwa. Muri aya mezi icumi ACP Badege avuga ko ibyaha muri rusange byagabanutse ku kigero cya 7.56%.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw