Umugore yihekuye uruhinja rw’amezi 4 kubera ubusinzi

  • admin
  • 13/12/2015
  • Hashize 9 years
Image

Nyirabavakure Clementine utuye mu Mudugudu wa Mataba Akagari ka Nsengamure Umurenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo yiyiciye umwana w’amezi ane kubera uburangare yatewe no gusinda akamutamika ibere zamara kumushiramo agasanga umwana yapfuye .

Birahira Eugène Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro byabereyemo yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugore washakanye na Nkuzimana yari yagiye gukingiza uwo mwana ku kigo nderabuzima cya Masoro, anyura mu kabari anywa inzoga kugeza ubwo yasinze agatinya gutaha mu rugo iwe akarara ku rundi rugo rw’umuturanyi.

Y

agize ati ‘‘Twababajwe cyane n’urupfu rw’umwana w’uruhinja rwari rufite amezi 4, ibyo ngo bikaba byatewe ni uko nyina w’uwo mwana yari yasinze bikabije akabona ko atatunguka imbere y’umugabo we yasinze, bituma yigira inama ko yarara mu rundi rugo ari na ho uwo mwana yahise yitaba Imana bitewe ni uko yamutamitse ibere amashereka aramuzibiranya kugeza ubwo yitabye Imana’’.

Supt. Nsano Nkeramugaba, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo yabwiye abayobozi b’imidugudu kuba maso bagakumira ingeso y’ubusinzi imaze kugera no mu abagore ntibatinye gusinda no kwiyandarika mu gihe bamaze gusinda inzoga.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/12/2015
  • Hashize 9 years