Rutsiro: Ngiruwonsanga Maurice n’umugore we Ntakaburimvano basanzwe mu nzu yabo bapfuye

  • admin
  • 17/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umugabo n’umugore we bari batuye mu kagari ka Mwendo umurenge wa Mukura akarere ka Rutsiro basanzwe mu nzu yabo bapfuye bikekwa ko bakubiswe n’inkuba.

Ntakaburimvano Angelique w’imyaka 28 n’umugabo we Ngiruwonsanga Maurice w’imyaka 30 bapfuye ku wa 14 Mutarama 2016. Muramu wa Angelique yabwiye ubuyobozi ko ubwo yazaga kwahira ubwatsi yasanze inzu yabo ikinze umwana ari kuririra mu nzu, yakingurira idirishya inyuma agasanga bose bapfuye.

Umuyobozi w’akagari ka Mwendo, Nsengiyumva Maurice avuga ko yamenye ayo makuru ayabwiwe n’umukuru w’umudugudu. Ati”Ayo makuru nayabwiwe na Mudugudu akimara gutabazwa na muramu wa Angelique,Mudugudu yanyatse uruhushya rwo kwica urugi ndarumuha amaze kugeramo asanga bapfuye arampamagara nanjye koko nsanga bapfuye umugore yegamye ku ntebe iruhande rw’igitanda umugabo nawe aryamye ku gitanda yiyoroshe.“

Nsengiyumva yongeraho ko haketswe ko baba bishwe n’inkuba bitewe n’uko hari haguye imvura ivanzemo inkuba kandi umugabo yaba yari ari kumva radiyo. Iyo radiyo bayisanze ku musego yahiye , amabuye yamenaguritse n’igikuta cy’inzu cyasadutse ibinonko byaguye ku buriri.

Banyakwigendera basize umwana umwe w’imyaka 2, imirambo yo yahise ijyanwa ku bitaro bya Kibuye ngo barebe icyaba cyabishe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/01/2016
  • Hashize 8 years