Abantu 4 bahasize ubuzima mu mpanuka ya Gari ya moshi abandi 155 bameze nabi
- 10/02/2016
- Hashize 9 years
Mu mujyi wa Bad Aibbling uherereye mu majyepfo ya Munich ho mu gihugu cy’Ubudage habereye impanuka ikomeye ya Gari ya Moshi ihitana abantu baegera kuri 4 ndetse abandi basaga 155 barakomereka kuburyo bamwe muri bo ubuzima bwabo buri habi cyane
Itangazamuru mu Budage riravuga ko imodoka nyinshi zigize gari ya moshi zibirinduye. Polisi iravuga ko amatsinda y’ubutabazi ari kugerageza gutabara abaheze mu modoka za gari ya moshi. Umuvugizi wa polisi, Stefan Sonntag, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: “Iyi ni impanuka ikomeye kurusha izindi tugize muri aka gace mu gihe cy’imyaka myinshi, kandi dufite abaganga b’ubutabazi bw’igitaraganya, imodoka zitwara indembe na kajugujugu biri ahabereye impanuka.” Yavuze ko gari ya moshi ebyiri zagonganiye mu nzira imwe hagati ya Rosenheim na Holzkirchen nyuma ya saa moya za mugitondo (06:00GMT).
Polisi yo muri ako gace yoherehe ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter ko abantu bane bapfuye abandi bagera ku 100 barakomereka, 15 muri bo bameze nabi cyane naho abandi 40 bakomeretse bikomeye. N’ubwo gari ya moshi yari itwaye abagenzi, amakuru aturuka mu Budage avuga ko iminsi mikuru y’ibiruhuko yizihizwa muri ako gace yatumye nta banyeshuri bari barimo. Impamvu yateye iyo mpanuka ntiramenyekana. Imihanda yegereye ahabereye impanuka yafunzwe kandi inzira ya gari ya moshi hagati ya Holzkirchen na Rosenheim nayo yafunzwe.
Minisitiri w’Ubucamanza Heiko Maas yakoresheje Twitter agira ati “Amakuru ababaje cyane muri Badibling- Turazirikana abaguye mu mpanuka n’abakomeretse. Dushimira abakora ubutabazi.”
Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw