Abadepite baribaza ikigenderwaho mu kwimura impunzi mu mahanga

  • admin
  • 09/03/2016
  • Hashize 9 years
Image

Mu bihe bishize impunzi z’Abanye-Congo zishimiye igikorwa cyo kujya gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko Abadepite bagaragaje impungenge z’aho abagenda bava, hashingiwe ku kuba bagisanga inkambi zirimo imibare idahinduka y’impunzi.

Ibibazo Abadepite bibaza bishingira ku mibare yoroshye yo kuba ahantu havuye abaturage basaga 1000 bigomba kugira icyo bigabanya haba mu mibare n’ibyahakorerwaga byose. Inkambi ya Gihembe n’izindi z’Abanye-Congo zimaze kuvamo abasaga 2000, mu gihe biteganyijwe ko abagera ku bihumbi 15 bazajya gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamwe bakaba bagisuzumirwa ibyangobwa.

Mu biganiro Abadepite bahuriye muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside bagiranye na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Midimar kuri uyu wa 7 Werurwe ku bibazo byagaragaye muri Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ya 2014/2015, Depite Edouard Bamporiki yabajije aho abimurirwa mu bihugu byo hanze bava mu gihe imibare yo mu nkambi iguma kuba ya yindi. Yagize ati “Hari impunzi ziva mu Rwanda zikajyanwa mu bihugu byo mu mahanga. Mu by’ukuri ubona umubare ugenda ari munini, nyamara wasubira mu mpunzi ugasanga umubare utagabanuka. Abagenda bava he? Hari abantu barekerereje bibera mu nzu igihe cyo kugenda cyagera bakaza bakajya mu mpunzi? Bigenda bite?”

Minisitiri Seraphine Mukantabana avuga ko nta manyanga abamo ahubwo agashyira ikibazo ku bishyingira bakiri bato, no kuba abenshi mu mpunzi bagifite imyumvire yo mu bihugu baturutsemo yo kubyara abana benshi bituma umubare w’impunzi cyane izihamaze igihe kirekire ukomeza kwiyongera. Yagize ati “Wenda umuntu ntiyavuga ko imibare iguma kuba ya yindi, ariko dufite ikibazo cyo kuba gahunda yo kuringaniza imbyaro idafata uko byifuzwa bitewe n’ikibazo cy’imyumvire y’uko kubyara abana benshi ari ubukungu mu muco w’ibihugu baturutsemo bityo umubare dufite w’abavuka ni munini cyane.” Yanavuze ko abagenda ari abava mu nkambi nk’uko biba byapanzwe ndetse amazu yabo ahaguma kuko ahita yifashishwa mu gucumbikira imiryango yugarijwe n’ubucucike.

Minisitiri Mukantabana avuga ko kugira ngo umuntu yemererwe kwimurwa mu kindi gihugu habanza gukorwa isuzuma ryo ku rwego rwo hejuru ngo barebe niba hatarabayeho amanyanga, akavuga ko hagaragaye mo n’umunyarwanda umwe igikorwa cyose cyahita gihagarikwa. Midimar itangaza ko kuri ubu ibyangombwa biranga impunzi bikorwa hakoreshejwe igikumwe cy’umuntu ku buryo haramutse hinjiyemo umwenegihugu bahita bamuvumbura, akavuga ko n’abari bafashe ibyangombwa by’Abanyarwanda bitemewe n’amategeko badashobora kujyanwayo mu gihe bakigaragaraho icyo kibazo. Midimar ivuga ko buri mwaka habaho ibikorwa byo kwimurira impunzi mu bihugu bitandukanye bifitanye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR.

Imibare ya vuba igaragaza ko mu Rwanda habarizwa impunzi z’Abanye-Congo zisaga ibihumbi 74 n’iz’Abarundi zibarirwa mu bihumbi 73.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/03/2016
  • Hashize 9 years