Urubyiruko rwa Nyamasheke ruravuga ko rufite inzara kubera ikibazo cy’ubushomeri bubibasiye.

  • admin
  • 31/03/2016
  • Hashize 9 years
Image

Jovith HABYARIMANA, umuyobozi w’ishami ryo guteza imbere ishoramari foto Sarongo Richard

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko ikibazo cy’ubumenyi buhagije ku rubyiruko rwo muri aka karere, ari yo ntandaro y’ibibazo by’ubushomeri birwibasiye.

Gusa aka karere kavuga ko iki kibazo bari kugenda bagikemura mu buryo butandukanye harimo no kubahuza na za SACCO kugira ngo zibahe inguzanyo bishyura 50% ayandi akishyurwa na Leta.


urubyiruko rwo muri aka karere rutaka inzara

Ni mu gihe ariko urubyiruko rwo muri aka karere rutaka inzara ruvuga ko iterwa n’ubushomeri.rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kagano ho mu karere ka Nyamasheke ubwo rwaganiraga na MUHABURA.RW mumpera zu ku kwezi kwa Werurwe

Ruvuga ko rufite inzara kubera ikibazo cy’ubushomeri. Ishingiro ryo kuvuga ko bafite inzara, ngo nuko no kurya biba bigoranye kuburyo ngo rimwe na rimwe baburara.

Kuba uru rubyiruko rutaka inzara, aha umuntu yakwibaza nib anta mishinga yihariye akarere ka Nyamasheke kaba karageneye urubyiruko mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Gusa Jovith HABYARIMANA, umuyobozi w’ishami ryo guteza imbere ishoramari n’umurimo muri aka karere, akaba ari nawe ubu ufite inshingano zo kuyobora akarere mu gihe abayobozi b’uturere bari mu mwiherero watangiye kuri uyu wa gatandatu, nkuko yabibwiye abanyamakuru bari mu mahugurwa ku birebana n’ibikorwa by’amatora, amahugurwa yateguwe n’inama nkuru y’itangazamakuru, ngo ikibazo kikigoranye mu rubyiruko rwaho ari icy’ubumenyi budahagije kugira ngo rube rwahangana ku isoko ry’umurimo.

Ubu buyobozi buvuga ko nyuma yo kubona iki kibazo butarekeye aho ari nayo mpamvu batangije gahunda yo kwigisha urubyiruko imyuga itandukanye. Nyuma yo kubigisha ariko, ngo hagaragaye ikindi kibazo cyo kuba abamaze kwiga baba nta bushobozi bafite ngo babe bagura ibikoresho bifashisha bageze hanze. Gusa ngo iki nacyo umuti wacyo warashatswe

Ibibazo by’ubushomeri mu rubyiruko biravugwa mu gihe leta yihaye gahunda yuko mu mwaka wa 2020 50% by’abaturage bazaba bagejeje igihe cyo gukora baba babeshejweho n’indi mirimo idashingiye ku buhinzi. Mu gushyigikira iyi gahunda leta yari yiyemeje ko byibura buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 200 gusa hari gahunda zimwe na zimwe ubona ko zikigenda biguru ntege ndetse nka gahunda ya hanga umurimo bigaragara ko itabashije kugera ku ntego zayo nkuko byari biteganijwe.



Yanditswe na Sarogo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/03/2016
  • Hashize 9 years