Sobanukirwa byinshi utaruzi ku bijyanye n’ubusugi bw’abakobwa

  • admin
  • 02/04/2016
  • Hashize 9 years
Image



Ifoto internet topsante

Benshi mu basore bibaza byinshi kubyerekeranye n’ubusugi bw’abakobwa uburyo wamenya ko umukobwa ari isugi cyangwa Atari yo.

Ese kuba isugi bishaka kuvuga iki muri rusange? Ese umukobwa ashobora gusama kandi agifite ibimenyetso by’ubusugi?menya byinshi kuribyo.

Amakuru dukesha urubuga rwa internet topsante.com, ruratangaza ko kugira ngo bavuge ko umukobwa ari isugi igihe cyose nta gitsina cy’umuhungu cyanwa umugabo cyari cyinjira mu gitsina cye.

Ni ukuvuga igihe cyose atari yakora imibonano mpuzabitsina. Igihe hagize ikindi kintu kibasha kugera mu gitsina cy’umukobwa kitari igitsina cy’umugabo, urugero nk’urutoki rwa mugenzi we cyangwa se agatambaro k’amazi, ibi bitabuza umukobwa kwitwa isugi.

Hymen (agahu gato cyane kaba gatwikiriye ku mwenge w’igitsina cy’umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina),

Ese ni ko kimenyetso cyonyine kigaragaza ko umukobwa akiri isugi?

Bavuga ko Hymen cyangwa se kariya gahu iyo gacitse kakava ku mwenge w’igitsina cy’umukobwa, atari cyo kimenyetso cyonyine gishobora kwerekana ko umukobwa akiri isugi kubera ko aka gahu gashobora kwangirika biturutse ku zindi mpamvu zitari ugukora imibonano mpuzabitsina.

Urugero nko gukora sports, kugenda cyane n’ibindi. Gusa ngo mu gihe aka gahu kangiritse biturutse ku gukora imibonano mpuzabitsina byo bishobora kugenderwaho bavuga ko umukobwa yatakaje ubusugi bwe.

Ese kuva amaraso cyangwa kubabara mu gihe ukoze imibonano nibyo bigaragaza ko wari isugi?

Oya, ibi ntibivuga ko wari isugi, cyane ko umukobwa ashobora kuva amaraso mu mibonano mpuzabitsina yindi ashobora gukora ndetse kandi ngo hymen ishobora gucika utagize ububabare na bumwe cyangwa ngo uve amaraso.

Ese muganga ashobora kumenya ko umukobwa akiri isugi?

Oya, muganga ntashobora kumenya ko ukiri isugi ahubwo muganga ashobora kubona ko hymen yawe itangiritse cyangwa yangiritse, ni ukuvuga itakiri mu mwanya wayo.

Gusa, muganga akubaza niba warigeze ukora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwawe mbere y’uko agusuzuma (examen gynecologique), bityo bimufasha kumenya ubwoko bw’igikoresho yakwifashisha bita speculum mu rwego rwo kutangiza hymen yawe.

Ni gute abakobwa bashobora kubeshya ko ari amasugi kandi barakoze imibonano mpuzabitsina?

Abakobwa benshi bashobora kubeshya ko ari amasugi nyamara kandi barakoze imibonano mpuzabitsina.

Urugero; abakobwa bamwe ngo bashobora gusaba abahungu gukora imibonano yo mu kibuno (penetration anale), aho kwinjira anyuze mu gitsina bisanzwe, noneho ibi bigatuma ka gahu bita hymen katangirika kubera ko batakoze imibonano mu nzira isanzwe ahubwo bakoze imibonano yo mu kibuno.

Hymen kandi ishobora kutangirika cyangwa ngo icike nyamara umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina, aha naho iyo umukobwa avuze ko ari isugi aba abeshye.

Kuba imiryango imwe n’imwe mu Rwanda yaba ireba ko mu mashuka umukobwa wabo yarayemo mu ijoro yakoze ubukwe harimo amaraso, akenshi bibwira ko aya maraso aturuka ku gucika kwa hymen na byo ni ukwibeshya cyane kuko iki ntabwo ari ikimenyetso cy’ubusugi bw’umukobwa.

Kuba isugi ntibivuga kuba isugi mu mubiri gusa ahubwo bivuga kuba isugi mu mubiri no mu bitekerezo. Urugero ushobora gukora caresses n’inshuti yawe ariko wenda ntimugere aho mukora imibonano mpuzabitsina, ibi ntibivuga ko uba ukiri isugi.

Ni ukuvuga ko nabwo ubusugi bwawe uba wabwangije mu bitekerezo ariko ku mubiri ukibufite.

Icyo dusaba abakobwa bakora imibonano yo mu kibuno (penetration anale) mu rwego rwo kugira ngo bazabeshye ko bakiri amasugi.

Gukora imibonano mpuzabitsina binyuze mu kibuno ni inzira yanduriramo virus itera SIDA ku buryo bworoshye, ni ukuvuga ko agakingirizo ari ngombwa mu gihe cyose waba ukoresha ubu buryo.

Ikindi kandi, ugomba kwitonda cyane kubera ko ushobora no gusama, kabone nubwo waba wakoresheje ubu buryo, bitewe n’uko amasohoro y’umugabo ashobora kumanuka akava mu kibuno agatemba yinjira mu gitsina


Yanditswe na Sarongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 02/04/2016
  • Hashize 9 years