Imibiri 72 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yabonetse mu kigo cya gisirikare cyo mu Bigogwe

  • admin
  • 07/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Urwibutso rwo ku Mukamira aho imibiri yabonetse izashyingurwa mu cyubahiro

Mu mirimo yo kuvugurura ikigo cya gisirikare cya Bigogwe giherereye mu Karere ka Nyabihu, hatahuwe imibiri 72 byemezwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi kimwe n’abaturage batuye muri aka gace bemeza ko iyi mibiri ari iy’abazize Jenoside kuko muri iki kigo hiciwe abantu benshi bishoboka ko haba hakiri n’abandi bataraboneka aho bajugunywe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste yemeje ko iyi mibiri yabonetse mu cyobo ubwo hasanwaga iki kigo cya gisirikare cya Bigogwe kuri ubu ikaba iri mu rwibutso rwa Mukamira mu gihe iri gusukurwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati “Iyi mibiri yabonetse ubwo bari mu mirimo yo gusana iki kigo cya Bigogwe, ubwo twari mu itorero ry’abayobozi bashya i Gabiro, ubu iri gusukurwa dutegereje kuyishyingura mu cyubahiro kuwa 13 Mata 2016 muri uru rwibutso”.

Yakomeje agira ati “ Ikimara kuboneka, twakoranye inama n’abatuye muri aka gace ndetse n’abarokotse Jenoside bemeza ko aha hiciwe abantu benshi ndetse bamwe batarabonerwa aho bajugunwe, aya niyo makuru twashingiyeho tuvuga ko ari iy’abazize Jenoside.”

Bigogwe ni kamwe mu duce twari tugize icyahoze ari komine Mutura ahageragejwe Jenoside kuva mu 1990 ikaza gushyirwa mu bikorwa mu 1994.

Yanditswe na Ubwanditsi /Muhabura.rw

  • admin
  • 07/04/2016
  • Hashize 8 years