Dr. Bizimana yavuze ko 85% by’abiciwe bagize ubutwari bwo kubabarira

  • admin
  • 08/04/2016
  • Hashize 9 years
Image

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 85% by’abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagize ubutwari bwo kwiyunga no kubabarira ababiciye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Jean Damascene Bizimana ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi ku wa 7 Mata 2016 yagaragaje ko ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda kiri ku ntera ishimishije ushingiye kuri ubu bushashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010.

Ibi Dr. Bizimana yabivuze ubwo abakuru b’ibihugu babiri, Perezida Paul Kagame n’uwa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yifatanyaga n’Abanyarwanda n’abari bamaze gushyira indabo ahashyinguwe inzirakarengane no gucana urumuri rw’icyizere rumara iminsi ijana ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Dr. Bizimana yavuze ko mu Banyarwanda kugarura ubumwe n’ubwiyunge bitagarukiye aho yagaragaje ko abakoze Jenoside abenshi (83%) basabye imbabazi bakagaraza ko bafite ikimwaro cyo gukora amahano bahabwa imbabazi.

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’iyo Komisiyo bw’umwaka wa 2015, bwagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari ariko ko yagiye igabanuka ku kigero kiri hejuru cya 95% aho yavuye kuri 84% ubu kikaba kiri munsi ya 10% uno munsi, ibi bijyana n’ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge kiri hejuru ya 92%.

Yavuze kandi ko mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu 2002 bwagaragaje ko Jenoside yakoranywe ubugome bw’indengakamere buri ku muvuduko utarigeze uboneka ahandi ku isi aho mu minsi ijana hapfuye inzirakarengane z’Abatutsi 1 074 017. Bigaragara ko abantu 10,074 bicwaga buri munsi naho 1074 bakicwa buri munota.

Yavuze kandi ko mu gihe Abanyarwanda bakomeje inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kugeza ubu hakiri ibihugu bigicumbikiye abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birimo nk’u Bufaransa, igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Burundi bigicumbikiye abakoze Jenoside mu Rwanda bibumbiye mu mutwe wa FDLR kandi bikaba bikibashyigikiye.

Dr. Jean Damascene Bizimana yashimye uruhare rw’u Budage rukomeje kugaragaza mu kwima umwanya abasize bakoze Jenoside ashimira intera bateye yo gucira imanza babiri muri bo.

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 igira iti “Twibuke Jenoside Yakorewe Abatutsi Turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/04/2016
  • Hashize 9 years