Ubushakashatsi bwerekanye ko uburumbuke bw’umugore mu Rwanda bwamanutse
- 09/05/2016
- Hashize 9 years
ku buzima mu Rwanda, bwerekanye ko uburumbuke bw’umugore mu Rwanda bwamanutse, biba gutyo kandi ku bagore bapfa babyara ndetse n’abana bapfa.
Kera wasanga kubyara abana benshi ari umuco, dore ko nta mugayo ubutaka butari ubw’ibura nk’uko bimaze ubu. Icyo gihe umubyeyi yaragaga abana be imisozi none ubu ahenshi babyiganira mu isambu ingana n’ikibanza.
Mu guhangana n’ibyo bibazo, Leta y’u Rwanda yihatiye kwigisha ibijyanye no kuboneza urubyaro, kubyara abo umubyeyi ashobora kurera.
Ubushakashatsi ku bwiyongere bw’abaturage n’ubuzima bwashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki ya 9 Gicurasi 2016, bwerekanye ko leta itataye inyuma ya Huye.
Imibare yagaragajwe yerekana hagati y’imyaka ya 2014-2015, abagore bapfa babyara ari 210 ku bihumbi ijana, bavuye kuri 750 ku bihumbi ijana mu 2005 na 476 bagaragaye mu mwaka wa 2010.
Uburumbuke bw’umugore mu Rwanda bwabaye abana 4.2 ku mugore mu impuzandengo y’abana 6.1 muri 2005.
Ubushakashatsi bugaragaza uko Abanyarwanda birinda indwara zirimo Malariya, SIDA n’izindi ndetse n’uko baboneza urubyaro dore ko ubwo buryo bwanitabiriwe akaba ari kimwe mu bifasha mu igabanuka ry’abana bavuka.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yavuze ko imibare yashyizwe ahabona ari isesengura rikomeye ry’iyo bagaragaje mu mwaka ushize.
Ati “ Igaragaza uko ibijyanye n’ubuzima bihagaze, ubu twarangije kuyisengura neza harimo ibijyanye n’ imirire , ubuzima bw’ababyeyi n’abana, impfu z’abana n’ababyeyi, kubyarira kwa muganga, kwipimisha ku bagore batwite, SIDA n’ibindi.”
Muri rusange ngo imibare ihagaze neza ugereranyije no mu myaka yashize.
Ati “Uko tubibona ni uko igaragaza ko hagiye habaho iterambere, impfu zaragabanutse ababyeyi babyarira kwa muganga bariyongereye hafi 90%, abajya kwisumiza iyo batwite ni hafi 99%. Hari byinshi byagezweho.”
Ibibazo bigihari bihangayikishije birimo Malariya mu bana ndetse no ku gihugu muri rusange aho hafi 2% bibasirwa nayo, mu ntara z’amajyepfo n’iburasirazuba iri hafi kuri 4%.
Imibare ishyizwe ahabona kandi irahita iba impamvu yo gushakisha ibikwiye gukorwa ngo ibibazo bigaragara bikemuke.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yemeza ko imibare ihagaze neza, ariko ngo iyabonetse izafasha kureba no kugenzura uburyo gahunda z’ubuzima zigera ku banyarwanda.
Ati “ Icyo tugiye gukora ni ugusengura akarera ku karere , tukareba ibikavugwaho, tukareba ni ba nta karere gakeneye serivisi runaka kakaba katazibona, ahari ikibazo tukareba impamvu niba batarigishijwe, niba barigishijwe ntibabyumve n’ibindi, tugiye kureba ikintu ku kindi ni akazi gakomeye gatangiye.”
Umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku miturire n’iterambere ry’abaturage (UNFPA ) mu Rwanda, Josef Maerien, yatangaje ko imibare yagaragajwe yerekana ko ibintu bihagaze neza, ko ubuzima bw’Abanyarwanda bwagiye butera imbere kurusha mu myaka yatambutse.
Maerien yemeranywa n’ukuri kuri muri iyo mibare nk’abita ku Rwanda umunsi ku wundi cyane ko u Rwanda ruzwiho kutabeshya mu mibare.
Yagize ati “Biragaragara ko ubuzima bw’Abanyarwnada bugenda butera imbere, kandi turashima u Rwanda ko ruri imbere mu gukoresha imibare ijyanye n’ukuri, ndetse rukanerekana n’ukuri kwabyo.
UNFPA yemeye ko izakomeza “gutera inkunga ibikorwa bigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, biciye mu igaragazwa ry’imibare nk’iyi kuko ariyo iherwaho mu mu gutanga amakuru no gutuma gahunda zishyirwa mu bikorwa.”
Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA,RW