Amakimbirane, Imanza z’urudaca no gukura abana mu mashuli ni bimwe mu byo abaturage b’Akarere ka Rulindo babujijwe
- 13/05/2016
- Hashize 9 years
Abaturage bo mu kagari ka Nyirangarama/Photo:Snappy w’i Rwanda
Abaturage b’Akagali ka Nyirangarama gaherereye mu murenge wa Bushoki akarere ka Rulindo bibukijwe ko bakwiye kwirinda amakimbirane hagati y’abo nk’abaturanyi no kudahora mu manza z’urudaca ndetse no kwishyura imitungo yangijwe ku batsinzwe n’Inkiko Gacaca
Ibi babisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Uyu murenge wa Bushoki bwana Nzeyimana Pierre Claver ubwo aba baturage bari bahuriye ku biro by’Aka kagari ka Nyirangarama mu rwego rwo gukomeza kuzirikana icyumweru cyitiriwe “Legal Aid Week” hano mu Rwanda. Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel nawe wari waje kwifatanya n’abaturage bo muri aka Kagari akaba yaranabashije gukemura bimwe mu bibazo byari biri muri aka kagari harimo no guca zimwe mu manza zari zarananiranye ku nzego z’Umudugudu,Akagari ndetse n’Umurenge
Umuyobozi w’Umurenge wa Bushoki Pierre Claver Nzeyimana
Bimwe mu byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ni ababyeyi babuza abana babo kujya ku mashuli, abatsinzwe ndetse bagahamywa ibyaha n’Inkiko Gacaca ariko bakaba bageze uyu munsi wa none batari bishyura ibyangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aha kandi umuyobozi w’Akarere yongeye kwibutsa abaturage ko nta terambere bashobora kugeraho baramutse bagumye muri ya makimbirane yabo ya buri munsi hamwe usanga aho kugirango umuturage abyuke ajya mu murima guhingira umuryango we ahubwo abyukira mu manza cyangwa mu matiku n’umuturanyi we.Aha Meya wa Rulindo yaravuze ati: “Igihugu cyacu kirimo kurwana n’inzira y’iterambere ntago tugishaka babantu babuza abana babo kujya ku ishuli kandi kwiga ari ubuntu ikindi kandi wa mwanya mwajyaga muta muri mu matiku no u manza za buri munsi mujye mukoresha uwo mwanya mu mirimo izabateza imbere kandi ikazamura n’igihugu cyanyu”.
Aha umuyobozi w’Akarere Kayiranga Emmanuel ari kumwe n’Umuyobzi w’Umurenge Nzeyimana Pierre Claver
Abandi bashyitsi bari bifatanije n’abaturage b’Akagari ka Nyirangarama kandi harimo n’Uhagarariye Polisi muri aka karere ka Rulindo AIP Albert Ubarijoro, na Sina Gerrard usanzwe ari umufatanyabikorwa w’aka kagari ka Nyirangarama ndetse akaba ari nako akoreramo ubucuruzi n’indi mirimo itandukanye
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw