Minisitiri Dr Diane Gashumba yumva abakire bakwiye kugabana abakene
- 19/05/2016
- Hashize 9 years
Nubwo hasanzweho gahunda zo gukura abaturage mu bukene, Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango Dr Diane Gashumba yazanye icyifuzo ko Abagize Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko n’indi miryango yifashije bagabana kandi bagafata akaboko imiryango ikiri mu bukene bukabije mu Rwanda.
Dr Gashumba wari witabiriye ikiganiro kivuga ku ireme ry’uburezi mu Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane, hakagaragazwamo ukuntu abana bacikiriza amashuri hazamo n’ikibazo cy’ubukene, yatanze igitekerezo ko imiryango ikize yafata inshingano zo kuzamura ikennye.
Uyu muyobozi winjiye muri Guverinoma muri Werurwe 2016, yagaragaje ko afite icyifuzo ko abifite bazicara hamwe, bakagabana imiryango ikennye cyane.
Yasabye ko Sena ko yazamwemerera nk’ushinzwe umuryango bakazagira icyo bakora ku ishusho Inama y’Igihugu y’abagore iri gukora, igaragaza ingo zikennye mu mirenge, n’ibibazo zifite.
Yavuze ko iyo shusho niboneka, Perezida wa Sena yaazatumiza abayobozi batandukanye bakabyigaho uko bayifasha.
Yagize ati “Muzatwemerere nka minisiteri ibashinzwe kuko mwese muri ababyeyi, muzaduhamagarire Sena yose, Inteko Ishinga Amategeko, turumva tuzasaba na Minisitiri w’Intebe n’abagize Guverinoma bose ni ababyeyi, turebe abantu bose bishoboye iyi miryango tuyigabane.”
Yasobanuye ko iyi gahunda yise ‘mentorship’ yarebera hamwe icyo kuyikorera, bayikorera imishinga mu buryo buciriritse.
Yagize ati “Niba ari umworozi akeneye amatungo magufi, niba ari umucuruzi akeneye akabutike.”
Akomeza avuga ko abagize Guverinoma n’abo mu Nteko Ishinga Amategeko bazanifashisha abandi banyarwanda bari mu byiciro by’abishoboye gukora muri iyo gahunda. Aba akaba yabagaragaje nk’abantu bagize amahirwe aruta ay’abandi, na we yivugamo.
Yifashishije nk’Intara y’Iburasirazuba ifite imiryango ikennye cyane ibarirwa ku kigero cya 13.3 %, yavuze ko abasigaye barenga 80% batananirwa gufasha bagenzi babo.
Dr Gasumba ati “Iyo miryango twicaye tukayigabana koko ntabwo yatunanira”. Avuga ko nta kundi byagenda, nta gutegereza abaterankunga.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Alivera Mukabaramba, yashimye igitekerezo cya Dr Gashumba.
Yavuze ko koko abantu bari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe babarirwa ku kigero cya 16% by’abanyarwanda (Ingo zibarirwa mu bihumbi 378), bafashijwe baba bavuye mu bukene bukabije bitarenze imyaka ibiri.
Yakomeje ariko avuga ko icyaharanirwa ari uko hatagira abasubira muri icyo cyiciro.
Abana bakomoka mu miryango ikennye harimo ababura amafaranga y’umusanzu wo kugira ngo bafate ifunguro ku ishuri, ugasanga kujya kwiga kure bagasonzera ku ishuri bituma ishuri barivamo.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw