Abadivantisiti mu Rwanda bamurikiye Leta ibikorwa bya miliyoni zirenga 262

  • admin
  • 23/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

Abayoboke b’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bamuritse ibikorwa by’iterambere n’iby’ubugiraneza bakoze mu gihugu bifite agaciro ka miliyoni zisaga 262 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bikorwa byamurikiwe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016 byakozwe mu cyumweru cya mbere cy’amateraniro y’ivugabutumwa mpuzamahanga arimo gukorerwa ku masite arenga 2200 mu gihugu. Aya materaniro yatangiye 13 Gicuransi ategerejwe kugeza ku ya 28 Gicurasi 2016; gahunda yo kumurika ibikorwa yabereye mu kagari ka Akanyirabigogo, Umurenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu. Ibi bikorwa birimo inzu 122 zubakiwe abatishoboye n’izindi 302 zasanwe, inka 60 zorojwe abatishoboye, abana 17 bavuka mu miryango itishoboye bishyuriwe amafaranga y’ishuri, abarenga ibihumbi 12 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza n’ibindi. Mbere yo kumurika ibyakozwe hakozwe umuganda wo gutunganya umuhanda wo mu gace kakamwe k’Umurenge wa Kanzenze hag mu bikorwa gahmijwe gushyira mu bikorwa gahunda bihaye yo kunganira abantu no kubayobora mu gakiza. Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti ku Isi Pst. Dr. Ted Wilson n’umufasha we ni bamwe mu babwiriza mu karere ka Rubavu; Dr. Ted Wilson yibukije Abanyarwanda kudahwema gukora neza anashimangira ko impamvu ahora yifuza kugenderera u Rwanda ari uko rufite umugisha bigoranye gusanga mu bindi bihugu byinshi.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas, waje ahagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri uyu muhango, yashimiye ubwitange bw’abayoboke b’iri torero mu Rwanda anashimangira ko ibikorwa bakora bishimangira umubano mwiza bafitanye na Leta







Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/05/2016
  • Hashize 9 years