Ingabo z’u Rwanda zakomerekeye mu gihugu cya Sudani y’Epfo
- 11/07/2016
- Hashize 8 years
Akanama k’Umuryango w’Abibubye gashinzwe amahoro ku Isi katangaje ko ingobo z’u Rwanda zibungabunga amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo zakomerekeye mu mirwano irimo guhuza Perezida Salva Kiir n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe bashinjwa guhohotera abaturage.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Visi Perzida w’iki gihugu, Riek Machar avuga ko ingabo za Sudani y’Epfo zifite uruhare mu gushyigikira Perezida Salva Kiir mu guhohotera abaturage. Ariko n’ubwo avuga ibi, imirwano yashojwe n’abarinzi be barwana n’aba Perezida Salva Kiir. Umuvugizi wa Loni muri Juba, Shantal Persaud yatangaje ko mu mimirwano yahereye kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2016, abantu benshi bamaze kuhasiga ubuzima.
Persaud yakomeje avuga ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu zakomerekeye muri iyi mirwano ndetse n’umusirikare w’Ubushinwa uri m’ubutumwa bw’amahoro muri iki gihugu yahasize ubuzima abandi bagenzi be b’Ubushinwa na bo barakomereka. Kugeza ubu umubare w’ingabo z’u Rwanda zakomerekeye muri iyi mirwano nturajya ahagaragara ndetse n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bukaba butari bwagira icyo butangaza.
UN yahise isohora itangazo ryamaganira kure ibi bikorwa byiswe iby’urugomo byakorewe ku birindiro byayo ndetse ihita inasaba ko utu duce turimo kuberamo imirwano bahita bashyira intwaro hasi. Iyi mirwano ikaba yaratangijwe n’abarinzi b’umukuru w’igihugu cya Sudani y’Epfo Salva Kiir barwana n’aba Visi Perezida w’iki gihugu Riek Machar, kugeza ubu abantu bagera kuri 150 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye muri iyi mirwano imaze gufata indi ntera.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw