Rulindo: Imyaka ibaye 6 bishyuye amashanyarazi ariko ntibayahabwa
- 25/07/2016
- Hashize 8 years
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinihira akarere ka Rulindo, baravuga ko bamaze imyaka isaga 6 barashatse ibisabwa byose harimo n’amafaranga baciwe n’ubuyobozi ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi ariko amaso yaheze mu kirere
Ibi byatumye aba baturage babayeho mu buzima bugoye cyane mu masaha y’ijoro aho bakifashisha udutadowa ndetse n’abari baratangiye imishinga ibateza imbere isaba amashanyarazi bakaba barahombye. Bamwe muri aba baturage bavuga ko basa nk’aho nta kivugira bafite, Uwitwa Musoni Jean Claude yagize ati “niba ari ukubura kivugira twe ntago tubizi, sinumva kuntu umuntu yaba agicana igikara cyo muziko kandi yaratanze ibihumbi 70 yakabaye yarongeye ho andi make akagura n’inka ikazamugirira akandi kamaro twe rwose byaratuyobye kandi turi mubuzima bugoye twageraje kubuvamo dukorehseje uko dushoboye ariko twaratereranywe bihagije” Uyu Musoni kandi akomeza yemeza ko bose hamwe bakusanije amafaranga agera kuri Miliyoni imwe n’igice ariko bakaba badahabwa aya mashanyarazi bishyuye.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Rulindo bwo buvuga ko aba baturage bagize inyota y’umuriro bituma bagura ibiti bitujuje ubuziranenge none nibagura ibiti bisabwa REG yiteguye guhita ibaha umuriro. Ngendahayo Chrysologue, Umuyobozi wa REG muri aka Karere ka Rulindo yabwiye Muhabura.rw ati “Ntago bigeze bababwira ngo bagure ibyo biti, ibintu biri Clear (Biragaragara) kuri devi babakoreye rwose ko ari amapoto yemewe wenda bibaho ko batayabona ariko ntibakavuge ko bababwiye kugura ibiti n’ibindi bikoresho hanyuma bakabigura ntibabikorerwe”
Icyakora ngo ubuyobozi bw’umurenge wa kinihira bwo bwizeza aba baturage kuzabakorera ubuvugizi mu karere ngo barebe niba hari icyo kabakorera mu gukuraho igihombo batewe n’ubukangurambaga butagenze neza, Ndahayo Ildephonse ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira yagize ati “Twebwe rero ubu turimo tubakorera ubuvugizi kugirango akarere kabafashe nk’abantu bafite ubushake, umuntu yavuga ko wenda twabarangaranye kuko ubushake bwo kuba bakwigurira amashanyarazi barabufite ariko umuntu yabizeza ko ikibazo cyabo kiri gushakirwa umuti dufatanije n’Ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Rulindo”.
Ngendahayo Chrysologue, Umuyobozi wa REG muri aka Karere ka Rulindo/Photo:Interineti
Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw