Gicumbi:Bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imbwa zikomeje kurya abantu

  • admin
  • 26/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyarubande uherereye mu kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba akarere ka Gicumbi, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imbwa zirimo kubiraramo zikabarya, kuburyo ngo bigoye gutuma abana mu masaha y’ikigoroba dore ko kuri ubu habarurwa abagera kuri 5 bamaze kuribwa n’izi mbwa.

Ni ikibazo gishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu batari bake nk’uko abaturage babigaragaza. Josephine we yaravuze ati “Ngewe hari umugabo duturanye imbwa yaramuriye itako ryose irarimara hari n’undi mwana yariye intoki bamujyana kwa muganga amarayo ibyumweru bibiri, abazifite bakagombye kuzizirika kuko ni ikibazo gidukomereye hano mu mudugudu ntago watuma umwana saa moya hano kuri butike kuko nibwo ziba ziri gutangira abantu ndetse zirya abantu mu buryo butandukanye mbese ubu impungenge ni zose” Ni ikibazo bifuza ko ubuyobozi bwakivugutira umuti bya vuba bitabaye ibyo ubuzima bwabo bwaba burimo kujya mu kaga.

Ubuyobozi bw’aka karere ntacyizere cyavuba butanga mugushaka umuti kuko ngo igihe cy’ikingira ndetse no gutega imbwa zizerera biteganyijwe umwaka utaha.Gashirabake Isidore ni Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubworozi yagize ati “Ni ukuvuga ngo ni igikorwa ngarukamwaka, ubushize twari wakingiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2015 ubwo rero turateganya kuzongera gukingira imbwa m’Ukuboza uyu mwaka wa 2016, gusa twashishikariza aba baturage kujya batanga amakuru kuri babandi bafite imbwa zizerera hanyuma natwe nk’ubuyobozi tukaba twabakurikirana”.
Gashirabake Isidore, Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubworozi


Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/07/2016
  • Hashize 8 years