Nyagatare:Umuyobozi w’Akarere yahakanye iby’umukozi wo mu rugo wishe abana 2
- 09/08/2016
- Hashize 8 years
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George yahakanye yivuye inyuma amakuru yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, avuga ko hari umukozi wo mu rugo wishe abana babiri yareraga muri aka Karere.
Ku rubuga nkoranyambaga rwa whatsapp hari hiriwe hacicikana amakuru ko hari umukozi wishe abana babiri yareraga kubera amakimbirane yari afitanye n’abakoresha be.
Yagize ati “Nanjye nabibonye bizenguruka kuri za whatsapp uretse ko ntabyo nzi ariko ndacyeka ko ari ibihuha kuko ayo makuru sindayamenya kandi niriwe nganira na polisi na yo ntirayamenya ku buryo ari ugutegereza igihe wenda gishobora kutwereka ukuri.”
Gusa polisi y’u Rwanda na yo yamaganiye kure aya makuru yise ibihuha, aho yavuze ko uwayashyize hanze agomba gukurikiranwa akabazwa impamvu aca igikuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George photo internet
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw