Imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi yakoze impanuka yasanzwemo urumogi

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yakoze impanuka kubera umuvuduko urenze utegetswe yasanzwemo ibiro 86 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobard Kanamugire yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu Kagari ka Kanazi, ho mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, ku itariki 16 Kanama ahagana saa tanu n’igice z’ijoro.

agize ati “Uwari utwaye iyo modoka yayitwaraga ku muvuduko urenze uwagenwe. Ni yo mpamvu yayirengeje umuhanda. Abari ku irondo bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo bakore ubutabazi bw’ibanze kuko bari hafi yaho.”

Yakomeje agira ati “Bahageze, basanze urwo rumogi muri iyo modoka ifite nomero ziyiranga IT 904 RD ariko ntibagira umuntu bayisangamo. Polisi y’u Rwanda muri aka karere yahise ihagera maze ijyana urwo rumogi kuri Sitasiyo ya Ruharambuga.”

CIP Kanamugire yongeyeho ko Polisi ikomeje gushaka uwari utwaye iyo modoka kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari undi ufite uruhare mu itundwa ry’urwo rumogi kugira ngo na we afatwe.

Yihanangirije abantu bifashisha imodoka z’Imiryango itegamiye kuri Leta mu gukora ibyaha nko gutwara ibiyobyabwenge na magendu, kandi yongeraho ko imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’izindi nzego ituma ababikora bafatwa.

Yagize kandi ati “Turagira inama imiryango itegamiye kuri Leta guha akazi abashoferi b’inyangamugayo batakoresha imodoka zayo mu bikorwa binyuranije n’amategeko. Turashima kandi abaturage kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano binyuze mu gutanga amakuru atuma abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bafatwa.”

CIP Kanamugire yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakaba abafatanyabikorwa mu kubirwanya batanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.

Yagize na none ati:”Polisi y’u Rwanda izi amayeri y’ababyishoramo . Izi kandi inzira ababitunda banyuramo. Ababikora baragirwa inama yo kubireka kuko nta cyiza cyabyo.”

Yibukije ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera abantu gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, kandi ko bitera uburwayi butandukanye ababinywa.

Imodoka ya UNHCR yari ipakiyemo ibiyobyabwenge yakoze impanuka
Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years