Nyagatare: Minisitiri Kaboneka Francis yahamagariye abaturage kongera imbaraga mu kwicungira umutekano

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yahamagariye abaturage b’akarere ka Nyagatare kongera imbaraga mu kwicungira umutekano ngo bakome imbere ibibangamiye umutekano birimo n’ubujura bw’amatungo muri ako gace , burimo kugenda bufata indi ntera.


Ibi Minisitiri yabivuze ku wa 18 Kanama mu nama y’umutekano yabereye mu isanteri y’ubucuruzi ya Musenyi mu murenge wa Karangazi.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana n’ umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, Lt. Gen. Fred Ibingira.

Inama yibanze ku bujura bw’amatungo bukomeje kuhavugwa cyane cyane mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Minisitiri Kaboneka aganira n’ibihumbi by’abaturage bitabiriye inama, yagaragaje umurongo ngenderwaho mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bahura nabyo, ababwira ko biri mu maboko yabo kandi aribo bakwiye kubyikemurira.

Yagize ati:” Ubu bujura bw’inka budindiza gahunda y’iterambere ya Perezida wa Pepubulika ariyo Gir’inka munyarwanda; ntibushobora kwihanganirwa. Ubufatanye ni intwaro ya ngombwa mu gukumira no kurwanya ibyaha.”


Abaturage ba Musenyi bagiriwe inama yo kwitabira gahunda z’iterambere ngo banazamure ubukungu n’ imibereho myiza byabo.

IGP Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yongereye imbaraga mu bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zishinzwe umutekano ngo iki kibazo cy’ubujura bw’amatungo gikemuke.

Nibura inka zigera ku 100 zibwe muri Nyagatare guhera mu Gushyingo umwaka ushize, aho 32 muri zo zagarujwe kandi hafatwa abantu 44 bakekwagaho ubujura bwazo.

IGP Gasana yagize ati:”Ubufatanye no gutanga amakuru ku cyaha cyose ni urufunguzo rwo kugaruza mu maguru mashya amatungo yibwe cyangwa ikindi cyose cyaba cyibwe ndetse no gufata abibye.”

Yanongeyeho ko ibyagezweho ari ukubera amakuru yatanzwe n’abaturage.

Lt. Gen. Ibingira nawe yatanze ubutumwa nk’ubwo maze yongeraho ko abanyarwanda bigishijwe kuba aribo bibungabungira amahoro n’umutekano byabo.

Lt Gen Ibingira yagize ati:” Abajura bashobora kuba umuturanyi wawe,umwana wawe cgangwa undi wese uzi,nk’abanyarwanda mwigishijwe, mubatangeho amakuru.”

Afatira ku rugero rw’ibyabaye vuba aha, aho inka 5 zo muri gahunda ya Girinka zibiwe mu rwuri ariko zose zikaza gufatirwa muri Bugesera, Lt. Gen Ibingira yaburiye uwo ari we wese wazafatirwa mu bikorwa nk’ibi ko azabona ingorane. Via:RNP


Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana( Foto internet)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka( Foto Internet)
Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’igihugu, Lt. Gen. Fred Ibingira.( Foto Internet)

Yanditswe na Sarongo Richard/ Muhabura.rw

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years