Ngoma : Abalimu 4 bafunzwe bakurikiranywe ho Amacakubiri n’Ingengabitekezo ya Jenocide
- 20/09/2016
- Hashize 8 years
Mu kigo cy’Urwunge rw’amashuli rwa Kibaya giherereye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma haravugwa Amacakubiri n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ikaba ari nayo ntandaro y’abalimu bane(4) bigishaga muri iki kigo kuri ubu bafunzwe bakurikiranweho ayo macakubiri yagaragariye mu bikorwa no mu mvugo zinyuranye zihembera urwango no gukomeretsa
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kurwanya no gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside haracyari udusigisigi tukigaragara hirya no hino ndetse ku buryo hatagize igikorwa igihugu cyacu cyagana aharindimuka
Kuri iki ik’Ibazo cy’Amacakubiri Avugwa muri Groupe Scolaire ya Kibaya Umuyobozi w’ikigo Jistin Mugemangabo ya bwiye MUHABURA.RW ko Nta Macakubiri ahari , yagize ati :’’ Amacakubiri….? Ntayahari’’ Avuga ko Abarimu bane bafunze ari Mugenzi Gaston Mpongano Silas, Mbarushimana Jean Batiste na Munyamahoro Ntwari. yagize ati: ” bafunzwe kuva kune ni Mugoroba, bakurikiranywe ho kwanga kw’igisha Abana , ariko ibyo byose byatewe no kwanga gutanga agahimbaza munsyi ku Babyeyi, Nibwo rero batangiye gukora nabi’’ akomeza avuga ko ikibazo cya kurikiranywe n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse na Polisi. ati: “Dutegereje Polisi aho igomba kubageza kuko Nange sinavuga ngo n’Abanyabyaha kuko Polisi niyo ifite dosiye yabo’’
Umuyobozi w’ikigo cya Groupe Scolaire ya kibaya Jistin Mugemangabo avuga ko icyo kibazo cy’amacakubiri atarakizi , ahubwo ko ya kimenye ubwo Inzego z’Ubuyobozi bw’Akarere na Polisi bari baje kubagenzura . Mubirebana n’ibindi bibazo byari mu’ Ikigo. cy’Ishuli ati:’’ Iyonza kukimenya mbere nari kugira icyo nkikoraho,Urumva nange icyo kibazo cy’Amacakubiri nakimenye uwo Munsi inzego z’Ubuyobozi zamanutse, kuko uwo nguwo bavuga ko yahoze Mugisirikare cy’ RPF Inkotanyi bita Munyamahoro Ntwari ashinja uwitwa Mugiraraneza Etienne wa hoze muri EX-FAR barabimushinje imbere y’ubuyobozi, buri Umwe wese yahawe umwanya wo kwisobanura imbere y’ubuyobozi bw’Akarere na Polisi kandi ndumva ibindi Ubuyobozi bwaraho bwa bibabwira kuko Providence Kirenga umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza niwe watanze itegeko ngo bafungwe ’’
Abarimu bane bafunze ni Mugenzi Gaston Mpongano Silas, Mbarushimana Jean Batiste na Munyamahoro Ntwari
kuruhande rw’ Umuryango wa bafunzwe, bavuga ko ibyo Abavandi mwe babo barimo gukorerwa ari ihohoterwa rikomeye cyane. batangarije MUHABURA.RW ko Leta ikwiye guhagurukira iki kibazo by’Umwihariko, ngo kuko nta kuntu waba wararokotse Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994. Barangiza bakakurega ingengabitekerezo ya jonocide.
Uyu Mugabo utarashatse ko Amazina ye Anjya ahagaragara ku bw’Umutekano we, Nkuko Uburenganzira bw’Itangazamakuru bu byemera yagize Ati : Iki kibazo cya hariya Mu Ikigo cya Mashuli ya kibaya cy’imaze igihe kire kire. kuko byatangiriye kuwa hoze ari Perezida w’Ababyeyi afatanyije n’Umuyobozi w’Ishuli aho yavuzeko nta [……….] Ushobora kuzaba Umuyobozi w’Ishuli”
Akomeza avuga ko akarengane bari mo gukorerwa, karimo inzego z’Abayobozi benshi kugeza ku Rwego rw’Akarere Kangoma Ati :’’ Iki ikibazo cya tangiyeriye aho Umurezi Umwe witwa Mugenzi Gaston. Amenyeye Amakuru y’uko Umuyobozi w’Ikigo yateye Umwana w’Umunyeshuli inda, Bakanamufasha yi kuramo.
Hanyuma uyu Mwarimu ya bikurikina abibwira Ababyeyii b’Umwana, aho kugira ngo bakurikirane ikibazo cy’Umwana ngo ba Mutware kwa Muganga ahubwo baki hutira ku Mukura ku ’Ikigo cy’Ishuli. Babisisibiranya ba dakoze Igenzura , Kugeza naho Uwo Mwana bamukuriye ku Kigo k’Ishuli baka Mwimurira Ahandi Mu Rwego rwo guhishira Icyo cyaha. akomeza avuga ko bagomba kureba koko Umwana niba yara kuyemo Inda. Ati:’’ Saho Ayo Macakubiri yatangiriye kunjya k’umugaragaro. ubu ndumva akarengane kari mo gukorerwa abange karandenze
Umuyobozi w’ikigo afatanyije na bamwe mu Balimu batangiye kuvuga ko ya gambaniwe naba […….] Akomeza avuga ko kuva icyo gihe Abalimu bahise baciko mo ibice , ngo kuko bamwe mu barimu batangiye gutotezwa, bazira ko aribo bareze Umuyobozi w’Ikigo. Ikindi yatangarije Muhabura.rw n’uko abalimu bakimara Gufungwa. Umunsi wa kurikiye ho hakoreshejwe ibirori byo kw’ishimira ko ba kize abanzi.
Providence Kirenga umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bubivuga ho iki?
Providence Kirenga umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage kuri iki kibazo cya Macakubiri kiri muri group scolaire ya Kibaya mu Murenge wa Rukira yatangarije Muhabura.rw ko ayo Macakubiri atayazi ati: Nkuko dusanzwe dukurikirana ibibazo mu Mashuli atandukanye, icyambere n’ukureba imyigire no kureba icyadindiza Imyigire , Soo…. ntago rero icyaha bakurikiranyweho ari ikingengabitekerezo oya oya’’ Providence Kirenga avugako icyo babakurikiranywe ho ari imikorere itameze neza mu kazi Ati:’’ Cyane icyo bakurikiranywe ho n’uku vuga Directeur, ibyo ngibyo si navuga ngo bara Mubeshyera inzego zibishinzwe nizo z’izabikurikirana. ati:” Barashinjwa rero kunjya ku bwira Umubyeyi w’Umwana ko Umuyobozi w’Ikigo ko , yabatereye Umwanda Inda yarangiza akanamufasha no ku yikuramo n’icyo cyaha bakurikiranywe ho’’
Ubuyobozi bw’ Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku’Icumu IBUKA mu Karere ka Ngoma bwa tangarije MUHABURA.RW ko iki iki bazo , bukizi kandi burimo Gukorana ni nzego z’Ubuyobozi .
IP Kayigi Emmanuel umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba
Mu kiganiro yahaye Muhabura.rw, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko, yabajije Impamvu bariya balimu bane bafunzwe bakamubwira ko bafunzwe kubera kuzana Amacakubiri muri bagenzi babo no guharabika Umuyobazi w’ikigo. IP Kayigi Emmanuel yagize ati:’’ Abo Abarimu bafunzwe kubera kuzana Amacakubi muri bagenzibabo, no gushaka kubeshyera Umuntu, menase . Kugirango uriya Muyobozi w’Ikigo akunde afungwe, kandi atariko biri, ariwe yaranditse, Ubuyozi bw’Akarere, bwabigiye mo gukurikirana icyo kibazo bufatanyije na Polisi, busanga icyo kibazo aricyo , ariko biza kugarargara ko , bandikiwe aho kugirango bikosore bagakomeza ku byitwaza , kugirango hatagira Ubavugaho “
Akomeza avuga ko uwo mu Directeur bakomeje ku Mugendaho bashakisha uburyo Umwana ya Mushinja ko yamuteye Inda bakanjya kuyikuramo, Umwana agira aho yimuka Aho , na Directeur ya ndikira ubuyobozi, ikibazo afite ati:’’ Uwo Mwuka mubi bakomeje kugenda bagaragaza mu bantu no gushaka gucamo ibice Abantu ngo, Aba n’Aba baha n’aha, n’ibyo byatumye bakurikirarwa kuri cyo cyaha cya menase, bakurikiranywe ho kuri cyo cyaha cyo gucamo ibice no kubuza uriya mu Derecteur amahoro.’’
Gusa Ingingo ya 11 yo isobanura ibirebana no Guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside nk’imyitwarire cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gikozwe ku bushake, kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside.
Umuntu wese ukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu ngingo ya 3, iya 4, iya 7, iya 8 n’iya 11 z’iri tegeko ahanishwa ibihano biteganyijwe mu ngingo ya 135 y’Itegeko Ngenga rishyiraho Igitabo cy’amategeko ahana. Ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 kugeza 9 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuva bihumbi ijana (100,000 frw) kugeza kuri miriyoni imwe (1,000,000 frw)
Yanditswe na Sarongo RUHUMULIZA Richard/Muhabura.rw