Mu ma saha ya saa mbiri ni ho iyi mpanuka ibaye, gusa ku bw’amahirwe mu bagenzi bari barimo bose, nta n’umwe witabye Imana, abarebaga iyo mpanuka n’abari bari muri iyo modoka bavuga ko yariri kuzamuka imaze kwambuka Nyabarongo bagiye kubona babona imodoka itangiye gusubira inyuma.
Jean DE Dieu umwe mubarokotse iyo mpanuka aragira ati: “twagiye kubona tubona chauffeur aragagaye asa nk’uguye muri koma, dutangira kumva irigusubira inyuma tukamubwira ngo fata feri ntiyumve nibwo imodoka yarengaga umuhanda igwa mu kabande ariko mubo twari kumwe nta numwe witabye Imana“.
Iyi manuka biravugwa ko yaba yatewe n’ikibazo chauffeur yagize ubwe ariko tuaracyabakurukira iby’iyi mpanuka
Yanditswe na Habimana Isidore/Mubahura.rw